umushoramari Sina Gerard avuga ko imurika gurisha ririmo kuba ku nshuro ya ryo ya 29 akomeje kugaragaza agashya ku isoko mpuzamahanga

Umwanditsi: Olive Imbuli Yambabariye Ubu umunyarwanda wese yakwambara umwenda uwo ariwo wose. Dr. Sina Gerard Uherwe akaba n’umushoramari Sina Gerard avuga ko imurika gurisha ririmo kuba ku nshuro ya ryo ya 29 akomeje kugaragaza agashya ku isoko mpuzamahanga. Kuri iyi nshuro yazanye agashya k’amakayi no kumurika imyenda itandukanye ya MADE IN RWANDA agashya k’imyenda yakorewe…

Umwanditsi: Olive Imbuli Yambabariye

Ubu umunyarwanda wese yakwambara umwenda uwo ariwo wose. Dr. Sina Gerard

Uherwe akaba n’umushoramari Sina Gerard avuga ko imurika gurisha ririmo kuba ku nshuro ya ryo ya 29 akomeje kugaragaza agashya ku isoko mpuzamahanga. Kuri iyi nshuro yazanye agashya k’amakayi no kumurika imyenda itandukanye ya MADE IN RWANDA agashya k’imyenda yakorewe mu Rwanda.

Ibi ni ibyatangajwe n’umushoramari Dr. Sina Gerard ku wa gatatu tariki ya 05 Kanama 2026 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Imurikagurisha mpuzamahanga 2026 ku inshuro ya ryo ya 29 irimo kubera i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Dr. Sina Gerard ati” Murakoze! Icyo nzi cya mbere na mbere nishimiye ko kuri irio murikagurisha ku nshuro yaryo ya 29 Antoropurize(Entreprise Sina Gerard Urwibutso) yakomeje kugaragaza agashya ka buri mwaka. Niyo mpamvu rero mu guhinga , mu korora,ukajya mu nganda ukongera agaciro, ugacuruza mu gihugu no muri Africa no hanze no ku isi hose, akabanga kakaba kagera ku uwariwe wese utuye mu isi ni hafi ya bose abo katarageraho ni bacye. Ubu gakurikirwa n’Agashya n’Akarusho ndetse n’Akarabo ntabwo kaboroheye. Ubu noneho twageze igihe buri wese yibonemo yambaye umwenda mwiza(ni Made in Nyirangarama ariko ari Made in Rwanda ibanza y’ibanza)”.

Dr. Sina Gerard akomeza agira ati” Ubu haraboneka umwenda uwo ari wo wese wambarwa turawukora uko waba umeze kose yose turayikora”

Mu dushya kandi Dr. Sina Gerad yazanye muri Expo2026 harimo n’amakaye akorerwa kuri Nyirangarama. Avuga ko aje gufasha abanyeshuri no kuborohereza kuyabona ku giciro gito.

Ati” Niyo mpamvu bitari amagambo gusa tuba twabishyize mu bikorwa. Ni imfashjanyigisho. Ubwo tubyemera ko biva mu maboko y’abanyarwanda niyo mpamvu no mu nyandiko puburisite(publicité ) ntizihite ku mateleviziyo gusa ahubwo bikanajya no kuri ariya makayi, n’ibindi muzabona”

Aya makaye aje akurikira ibitabo Dr. Sina Gerard yanditse aho anashyimira y’u Rwanda
Ati” Ubu ndashimira leta y’ubumwe, leta y’u Rwanda, minisiteri y’uburezi na REB, aho ibitabo byange babinyuzemo bagasanga bifite icyo byunganira ku rubyiruko twifuza ko rufata inzira nziza. Ubu mu bigo by’amashuri bakazajya babigura bakabyigishirizamo.”

Umuherwe Dr. Sina Gerard ni umwe mu bashoramari bakomeye cyane mu Rwanda. Akorera ibikorwa bitundukanye mu karere ka Rulindo. Aho atunganya ibiva ku buhinzi n’ubworozi akabibyazamo ibiribwa n’ibinyobwa bigemurwa hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo ku isoko mpuzamahanga. Yamenyekanye cyane mu gukora urusenda rw’Akabanga kigaruriye imitima ya benshi, umutobe w’Agashya, amazi y’Akandi, Akarusho, Akarabo ndetse n’ibindi.

Dr. Sina Gerard yabonye izuba tariki ya 13 kamena 1963. Yavukiye mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki mu kagari ka Nyirangarama. Aha ni naho akorera ibikorwa bye bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, binabyazwamo umusaro ibiribwa n’ibinyobwa bigemurwa ku ruhando mpuzamahanga.

Umwanditsi: Olive Imbuli Yambabariye

Previous Post

Next Post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *