Imurora Japhet yahagaritswe imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago

Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahanishije Umutoza Wungirije w’Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itanu no kwishyura miliyoni 6,2 Frw kubera kugena ibiva mu mukino. Ni ibyabaye mbere y’uyu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, aho hagiye hanze…

Komisiyo ishinzwe Imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yahanishije Umutoza Wungirije w’Amagaju FC, Imurora Hakizimana Japhet, guhagarikwa mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka itanu no kwishyura miliyoni 6,2 Frw kubera kugena ibiva mu mukino. Ni ibyabaye mbere y’uyu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, aho hagiye hanze amajwi ya Imurora aganira n’umunyezamu wa Musanze FC, Habarurema Gahungu, amusaba kwitsindisha ku mukino wahuje amakipe yombi.

Nyuma y’amezi asaga atatu hasuzumwa iki kibazo, hafashwe umwanzuro ko Imurora ahagarikwa imyaka itanu mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru kuko atorohereje iyi komisiyo.

Yahanishijwe kandi ihazabu ya miliyoni 5 Frw, kongeraho amafaranga yatanzwe hapimishwa amajwi ye muri RFI, akaba miliyoni 6,28 Frw.

Uko komisiyo y’imyitwarire yabibonye

Nyuma yo gusesengura ibyo abatumijwe bose babwiye komisiyo na raporo irambuye ya Rwanda Forensic Institute, Komisiyo irasanga Imurora Hakizimana Japhet, Umutoza w’Amagaju FC yaragennye ibiva mu mukino wo kuwa 17/04/2026 wahuje Musanze FC na Amagaju FC.

Ibi bikaba bigize icyaha giteganywa mu ngingo ya 39.1: Guhindura imigendekere mu mikino y’umupira w’amaguru n’amarushanwa (Manipulation of football matches and competitions), aho igira iti: Umuntu wese, mu buryo butaziguye cyangwa buziguye, binyuze mu gikorwa cyangwa mu kutagira icyo akora, utuma hakorwa ikintu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa uhindura imigendekere y’umukino, amanota/ibitego cyangwa ikindi kintu cyose ku mukino na/cyangwa irushanwa, cyangwa ubyumvikana n’abandi cyangwa ugerageza kubikora mu buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa guhagarikwa kwitabira ibikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru mu gihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, ndetse n’ihazabu iri hagati ya 500.000 Frw na 5.000.000 Frw. Ku makosa akomeye, hatangwa igihano cy’ihagarikwa ry’igihe kirekire gishobora no kuvamo guhagarikwa burundu kwitabira ibikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru.

Icyemezo cya Komisiyo y’Imyitwarire

Komisiyo y’Imyitwarire irasanga amajwi yatanzwe nk’ibimenyetso ari amajwi ya Imurora Hakizimana Japhet, bityo akaba agomba kubiryozwa. Ikindi kandi, komisiyo isanga atarigeze yorohereza komisiyo y’imyitwarire mu ibazwa rye cyane ko yaburanye ahakana icyaha aregwa.

Komisiyo y’Imyitwarire ihanishije Imurora Hakizimana Japhet kubuzwa kwitabira igikorwa icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’umupira w’amaguru mu gihe kitarenze imyaka itanu.

Ihanishije kandi Imurora Hakizimana Japhet gucibwa ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni ishanu y’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) hongeyeho amafaranga FERWAFA yatanze mu gikorwa cyo gupimisha aya majwi muri Rwanda Forensic Institute ahwanye (1.287.340 Frw), bityo imbumbe y’amafaranga ahanishijwe ihwanye na 6.287.340 Frw.

Komisiyo y’imyitwarire isanga ikipe y’Amagaju FC itaratumye uyu mutoza (Imurora Hakizimana Japhet) wayo muri ibi bikorwa byo kugena ibiva mu mukino.

Komisiyo yihanangirije ikipe y’Amagaju FC kubera kudakurikirana imyitwarire idahwitse y’abakozi bayo.

Komisiyo y’Imyitwarire muri FERWAFA iributsa ko kujurira iki cyemezo ari iminsi itatu y’akazi ibarwa kuva igihe amenyeshejweho icyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *