Mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gukomeza kubungabunga umuco nyarwanda, kwirinda ibiyobyabwenge no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka igihugu.

KIGALI – Umunsi w’Umuganura wa 2026 wizihijwe mu byishimo n’ibikorwa bitandukanye byagaragaje umuco nyarwanda, aho abayobozi n’abaturage bahuriye hamwe bishimira umusaruro igihugu kimaze kugeraho ndetse banaganira ku ruhare rw’indangagaciro mu kubaka ejo hazaza.
Ibirori byabimburiwe n’Itorero ryasusurukije ababyitabiriye binyuze mu mbyino n’indirimbo zigaragaza amateka n’umuco nyarwanda, bituma uwo munsi urushaho kuba uwihariye.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yibukije ko Umuganura ari umuco umaze imyaka myinshi uranga Abanyarwanda, aho bahurizaga hamwe imbaraga bagahinga, bagasarura, bakagabana umusaruro ndetse bakanasangiza abatabashije kweza.

Yagize ati:
“Umuganura ntabwo uba umunsi umwe mu mwaka gusa, ahubwo ni intangiriro yo kwishimira ibyagezweho no gusuzuma ibitaragenze neza kugira ngo tubikosore no gukomeza gutera imbere.”
Yakomeje asobanura ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kongera kuzirikana indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo Ubumwe, Umurimo no Gukunda Igihugu, asaba ko zakomeza kuranga buri Munyarwanda, cyane cyane urubyiruko.
Mu rwego rwo kwishimira uwo munsi, abayobozi bifatanyije n’abaturage ndetse banaganuza abana bari bitabiriye ibirori, babifuriza gukurana uburere bwiza, gukunda igihugu no kuzaba abaturage bazima bafite uruhare mu iterambere.
Minisitiri Nduhungirehe yanagarutse ku kibazo cy’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko Guverinoma ikomeje gufata ingamba zo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagaragaje ko mu mwaka wa 2026, abantu barenga 50 bamaze kwitaba Imana bazize inzoga zitujuje ubuziranenge, abarenga 100 bahuma, mu gihe abarenga ibihumbi 11 bamaze kuba imbata y’inzoga. Yasobanuye ko ingamba zo gufunga izo nzoga zitagamije guhombya abashoramari, ahubwo zigamije kurengera ubuzima bw’abaturage.
Yanagarutse kandi ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, asaba urubyiruko kuzikoresha mu buryo bubaka igihugu no kwirinda kuzikoresha mu gusebya u Rwanda cyangwa gukwirakwiza amakuru yangiza umuryango nyarwanda.
Yashimangiye ko urubyiruko ari rwo musingi w’iterambere ry’igihugu, bityo rukwiye kurangwa n’indangagaciro, gukunda igihugu no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rw’ejo.


Umunsi w’Umuganura wa 2026 wasojwe abaturage basangira umusaruro, bishimira ibyo bagezeho ndetse biyemeza gukomeza kwimakaza umuco nyarwanda nk’umusingi w’ubumwe n’iterambere rirambye.
Abayobozi bifatanyije n’abaturage kwizihiza Umuganura wa 2026, banaganuza abana ndetse baganira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihug

INKURU YA UZABAKIRIHO Charles




