Author: Kamugisha Charles
-

Ngoma: Hatangijwe igihembwe cy’ ihinga 2027 A
Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Rukira aho cyibanze ku gutera imbuto y’ ibigori mu butaka bwahujwe kikaba icyanya cyuhirwa cya Ngoma 22. Ni igikorwa cyitabiriwe na Perezida w’ inteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite, Kazarwa Gertrude, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa. Ubwo hatangizwaga…
-

Kayonza: Batatu baguye mu kirombe abandi barakomereka ubwo bacukuraga amabuye y’ agaciro
Abaguye mu kirombe ni Hafashimana Fabien w’ imyaka 27, Hakizimana Samuel w’ imyaka 25 na Ntibayazi Pascal w’ imyaka 23 aho kuri ubu bakiri gushakishwa. Aba baguye mu kirombe gisanzwe gikorerwamo na company y’ ubucukuzi Rwinkwavu Mining Corporation Ltd isanzwe ikorera ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu mu…
-
RCA: YATANGIYE UBUKANGURAMBAGA BUTANDUKANYE BW’AMAKOPERATIVE NO KUBWITEGANYIRIZE BW’EJO HEZA
Guverinoma y’u Rwanda irateganya gukomeza ingamba zo gukemura imbogamizi zikigaragara mu makoperative no mu bigo by’imari biciriritse, hagamijwe kunoza imikorere yabyo, kongera umusaruro no gushishikariza abanyamuryango umuco wo kwizigamira no kwiteganyiriza ejo haza Ibi biri mu bikorwa byo kwegera amakoperative hirya no hino mu gihugu, biyobowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), kigamije kumenya…
-

Musanze: Inyubako y’Isoko rya GOICO yafashwe n’inkongi y’umuriro
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2026 ahagana saa Kumi z’umugoroba mu Karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza Habaye Inkongi y’umuriro yafashe iyi nyubako Irashya irakongoka ndetse biravugwa kohari abantu bapfiriye muri iy’inkongi bataramenyekana amazina ndetse n’umubare. Kubera Ubwinshi bw’umuriro buri kuri iyo nyubako wananiranye kugeza ubwo hifashishijwe Indege zitagira abapilote (Drones) kugira…
-

Ruhango:Polisi yafashe abasore 4 bafatiwe mu bujura bw’ihene 6
Abasore 4 bakekwaho kwiba ihene 6 z’abaturage bafatiwe mu Murenge wa Kinazi, Akagari ka Gisali, Umudugudu wa Gisali, mu Karere ka Ruhango, ku bufatanye bwa Polisi n’inzego z’ibanze. Izo hene zasubijwe ba nyirazo bashimira polisi n’izindi nzego zagize uruhare mu gutahura abakekwa no kugaruza amatungo yabo. Abafashwe ni Niyomugabo Joseph w’imyaka 18, Ishimwe Straton w’imyaka…
-

JIBU LTD yatangije icyumweru cyahariwe kwegera abakiriya no kunoza serivisi
JIBU LTD yatangije icyumweru cyahariwe kwegera abakiriya mu turere dutandukanye tw’igihugu, hagamijwe kumva ibitekerezo byabo, kumenya imbogamizi bahura na zo no kunoza serivisi bahabwa ku mitangi ya serivisi. Iki gikorwa cyatangiye ku wa 5 Ukwakira kikazasozwa ku wa 9 Ukwakira 2026, kiri mu rwego rw’ingamba za JIBU LTD zo kurushaho kwegera abakiriya no kubaka umubano…
-

BURERA: Bane bafatiwe mu bikorwa byo gutumiza Kanyanga mu gihugu cy’abaturanyi
Mu rukerera rw’umunsi tariki ya 09 Ukwakira 2026, Polisi ikorera mu karere ka Burera yafashe abagabo bane bakekwaho gutumiza kanyanga mu gihugu gituranyi, inyujijwe mu nzira zitemewe Ni abagabo bafashwe hashingiwe ku makuru yatanzwe na bamwe mu bafatiwe mu nzira zitemewe bambutsa kanyanga, bakavuga ababa babatumye aho bahurije kuri abo bagabo bane bakomoka mu murenge…
-

Gatsibo: Umunyerondo yishe umugabo ubwo yari agiye gukiza
Ni ibyabereye mu mudugudu wa Nyamugari akagari ka Rwarenga mu murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo aho umunyerondo wari utabaye agiye gukiza abavandimwe barwana, byarangiye akubisemo umwe akamukomeretsa bikomeye, yajyanwa kwa muganga agahita ahapfira. Abari bahari ubwo ibi byabaga bavuga ko byatangiye Mvuyekuri na murumuna we bashyamiranye n’ undi muturage wari uri aho basangiriraga…
-

Lionel Messi yasezeye burundu mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine Yagize ati “Kubantazongera kugaruka bizambabaza cyane.”
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Lionel Andrés Messi, yasezeye ku Ikipe y’Igihugu ya Argentine nyuma y’urugendo rwamaze imyaka irenga 20, asiga amateka akomeye ndetse n’ibyishimo byinshi yahaye igihugu cye. Uyu mukinnyi w’ikirangirire yakinnye umukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu mu mukino wa gicuti Argentine yatsinzemo Benin ibitego 3-0 wabereye kuri Estadio Monumental i…



