Choral Jehovah Jireh yatangaje byinshi ku giterane “Imana Iratsinze 3” kizabera i Rubavu

Sangiza iyi nkuru

Choral Jehovah Jireh yatangaje ko yiteguye gutegura igiterane cyiswe “Imana Iratsinze”, kizabera mu Karere ka Rubavu tariki ya 22 na 23 Kanama 2026, aho hazaba gahunda yo guhimbaza Imana, gukangurira abaturage kubaka imiryango ibanye neza ndetse no gufasha abatishoboye n’abahuye n’ibiza.

Mu kiganiro Choral Jehovah Jireh yagiranye n’itangazamakuru, abayobozi b’iyi chorale basobanuye ko iki giterane kitazaba icyo kuramya no guhimbaza Imana gusa, ahubwo ko kizajyana n’ibikorwa by’ubutabazi n’iterambere ry’abaturage.

Perezida wa Choral Jehovah Jireh yavuze ko bahisemo kujyana iki giterane mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, ndetse no kugira uruhare mu gufasha abatishoboye.

Yagize ati gahunda yabo izaba ikubiyemo gufasha abatishoboye, gutanga minerval ku banyeshuri ndetse no kuremera abaturage bagwiriwe n’ibiza, aho biteganyijwe ko bazatanga isakaro ku baturage bazahabwa ubufasha, ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Rubavu yatoranyijwe kubera ibibazo by’ibiza ndetse no gukumira amakimbirane mu miryango

Choral Jehovah Jireh yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ihitamo Rubavu ari uko hari abaturage bahuye n’ibiza bikabasigira ibibazo bitandukanye, bityo bakaba bashaka kubafata mu mugongo binyuze mu bikorwa by’ubutabazi.

Iki giterane “Imana Iratsinze” kizaba kibaye ku nshuro ya gatatu. Ku nshuro ya mbere cyabereye mu Karere ka Musanze, mu gihe ku nshuro ya kabiri cyabereye muri ULK.

Abafatanyabikorwa basabwe gukomeza gushyigikira ibikorwa byiza

Ushinzwe ibikorwa by’iyamamazabikorwa muri BETA PAINTS,IMANISHIMWE Pierre umwe mu bafatanyabikorwa ba Choral Jehovah Jireh, yavuze ko atari ubwa mbere bakorana n’iyi chorale.

Yagaragaje ko uruganda BETA PAINTS rushyigikira ibikorwa byiza bigamije gufasha abaturage, anahamagarira Abanyarwanda gukomeza kugana uru ruganda no kugura ibicuruzwa byarwo.

Na none, uhagarariye LEXICO Company yavuze ko gukorana na Choral Jehovah Jireh ari umugisha, anahamagarira Abanyarwanda muri rusange gukomeza gukoresha ibicuruzwa by’uru ruganda, cyane cyane ibinyobwa bitandukanye rukora.

Umutekano w’abitabira igiterane wateganyijwe

Perezida wa Choral Jehovah Jireh kandi yavuze ko umutekano w’abazitabira iki giterane wateganyijwe, ndetse ko bamaze gukorana n’inzego z’ibanze kugira ngo ibikorwa byose bizagende neza.

Abategura iki giterane basabye abaturage bo mu Karere ka Rubavu n’ahandi mu Rwanda kuzacyitabira ari benshi, bavuga ko bahishiwe gahunda zitandukanye zirimo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’ibikorwa byo gufasha abaturage bafite ibibazo bitandukanye.

Choral Jehovah Jireh ni iki?

Choral Jehovah Jireh ni imwe muri chorale zizwi mu Rwanda, ikorera umurimo w’Imana mu muryango w’Abanyeshuri b’Abakristu ba Kaminuza n’Amashuri Makuru (CEP), cyane cyane ku ishami rya ULK.

Yatangiye ari itsinda rikorera muri uyu muryango, ariko uko ibikorwa byayo byagendaga byaguka, ikomeza kumenyekana mu bikorwa by’ivugabutumwa, kuramya no guhimbaza Imana.

Igiterane “Imana Iratsinze” kizabera i Rubavu tariki ya 22–23 Kanama 2026, aho Choral Jehovah Jireh iteganya guhuza gahunda zo guhimbaza Imana n’ibikorwa byo gufasha abaturage.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

2 responses to “Choral Jehovah Jireh yatangaje byinshi ku giterane “Imana Iratsinze 3” kizabera i Rubavu”

  1. Mitari protais Avatar
    Mitari protais

    Ikirezi media mwakoze kutugezaho amakuru meza namwe Imana ibahe umugisha mwaguke mwizina rya yesu

    1. Kamugisha Charles Avatar
      Kamugisha Charles

      MURAKOZE CYANE TWITEGUYE KUBAGEZAHO AMAKURU MEZA KANDI KUGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *