Minisitiri w’Uburezi yashyikirije idarapo ry’u Rwanda amakipe azaserukira Igihugu mu mikino ya FEASSA 2026

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yashyikirije ibendera ry’igihugu abagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya FEASSA izabera i Morogoro muri Tanzania kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 22 Kanama 2026.

Itsinda rihagarariye u Rwanda rigizwe n’abanyeshuri 243 barimo abatarengeje imyaka 20 n’abatarengeje imyaka 15 mu gihe abayobozi n’abatoza ari 79.izabera muri Tanzania.

Uyu muhango wabereye i Kigali witabirwa n’abayobozi bo mu rwego rw’uburezi, abarimu, abatoza, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abanyeshuri bagiye kwitabira iri rushanwa rihuza ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu ijambo rye, Minisitiri Joseph Nsengimana yagaragaje icyizere afitiye aya makipe, ababwira ko bagiye guhagararira igihugu cyose bityo bakaba basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, ubwitange no gukina bafite intego yo kwegukana intsinzi.

Yagize ati: “Nejejwe no kuba ndi hano turi kumwe mbere y’uko muhaguruka mujya muri Tanzania. Mbere na mbere ndabifuriza urugendo rwiza n’imikino myiza. Twifuza ko nta mukinnyi uzavunika cyangwa ngo akomereke, kuko ubuzima bwanyu ari bwo bwa mbere.”

Yakomeje abasaba gukoresha imbaraga zose bafite mu kibuga, agaragaza ko igihugu gifite icyizere cyinshi ku musaruro bazatanga.

Turifuza ko muzagarukana intsinzi, ariko ikiruta byose ni ugukina neza, mukerekana impano n’ubushobozi mufite. Nizeye ko muzaharanira ishema ry’u Rwanda. Umwaka ushize bagenzi banyu bitabiriye iri rushanwa ryabereye muri Uganda kandi bagarukanye ibikombe. Namwe mufite ubushobozi bwo gukomeza uwo murage no kongera guhesha igihugu ishema

Minisitiri Nsengimana yanasabye aba banyeshuri kuzarangwa n’ikinyabupfura no kubahiriza indangagaciro z’Abanyarwanda aho bazaba bari hose, yibutsa ko bazaba bahagarariye igihugu cyose, bityo umusaruro mwiza bazagarukana ari ishema ry’ abanyarwanda.

Mu butumwa bwe kandi, yashimangiye ko siporo igomba kujyana n’imibereho myiza, abasaba kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bishobora kubangiriza ubuzima ndetse n’ejo hazaza habo.

Yagize ati: “Murasohokera igihugu, kandi aho muzajya hose mujye mwirinda ibiyobyabwenge. Nta nyungu bifitiye umuntu, ahubwo byangiza ubuzima, bikica impano kandi bikangiza ejo hazaza h’urubyiruko. Turabasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero.”

Abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda bagaragaje ko amagambo ya Minisitiri yabateye imbaraga ndetse abongerera icyizere cyo kwitwara neza muri iri rushanwa. Bemeye ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bazamure ibendera ry’u Rwanda, basezeranya ko bazitanga uko bashoboye kugira ngo bagarukane ibikombe.

Bamwe mu batoza baherekeje aya makipe na bo bagaragaje ko imyiteguro yakozwe ihagije, bavuga ko bafite icyizere cyo guhatana n’andi makipe yo mu karere. Bashimangiye ko abanyeshuri bafite impano n’ubushake bwo gutsinda, kandi ko intego yabo ari ugukomeza amateka meza u Rwanda rumaze kubaka muri FEASSA.

Nubwo uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ntiyawitabiriye kubera izindi nshingano z’akazi zitunguranye. Icyakora, abayobozi bari bahari bagaragaje gushyigikira siporo mu mashuri ari ’umusingi wo guteza imbere impano z’urubyiruko no kubaka ejo hazaza.

Imikino ya FEASSA ni imwe mu marushanwa akomeye ahuza ibigo by’amashuri yisumbuye byo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu mwaka wa 2026, iri rushanwa rizabera muri Imorongoro muri Tanzania, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 24. Biteganyijwe ko rizahuza amakipe aturuka mu Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya, u Burundi, na Sudani y’Epfo.

.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *