Muhanga — Mukaruyonga Cathérine, umukecuru w’imyaka 87 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Gasave, Umurenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’itafari rya rukarakara mu gikari cy’inzu ye.
Iyi mpanuka yabaye nyuma y’uko umuyaga mwinshi uhushye muri ako gace, ugahungabanya igisenge cy’inzu, bikaviramo itafari rya rukarakara kugwa hasi rigakubita Mukaruyonga mu mutwe.
Gitifu w’Umurenge wa Rugendabari, Mukayibanda Priscah, yavuze ko uyu mukecuru yari aryamye mu gikari cy’inzu ye ubwo itafari ryamugwiraga, bikamukomeretsa bikomeye.
Nyuma yo gukomereka, Mukaruyonga yahise ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ahabwe ubuvuzi. Icyakora, ubuzima bwe bwaje kuzamba, bituma yitaba Imana mu ijoro.
Gitifu Mukayibanda yagize ati: “Batumenyesheje ko yitabye Imana nijoro mu Bitaro bya Kabgayi.”
Yasobanuye ko amakuru y’ibanze agaragaza ko itafari ryagwiriye Mukaruyonga nyuma y’uko umuyaga mwinshi unyeganyeje igisenge, bigatuma irihanuka rikamugwira.
Mukaruyonga Cathérine yari atuye muri urwo rugo hamwe n’umwe mu bakobwa be ndetse n’abana batanu.
Kugeza ubu, umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi, mu gihe umuryango we n’abayobozi bari gutegura ibijyanye n’imihango yo kumushyingura.
Muhanga: Umukecuru w’imyaka 87 yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’itafari rya rukarakara
No comments on Muhanga: Umukecuru w’imyaka 87 yitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’itafari rya rukarakara
1 minute
Read Time

Previous Post
Next Post




