,

Kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo Kwita Izina Abana b’ Ingagi bahawe amazina uko ari 22.

Sangiza iyi nkuru

kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026,nibwo ibihumbi by’Abanyarwanda n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye umuhango wo kwita Izina abana b’ingagi 22 ubwo ibi birori byaberaga mu ntara y’ Amajyaruguru mu karere ka Musanze ahazwi nko mu Kinigi. 

Uyu muhango w’ itabiriwe n’ abayobozi bi inzego zitandukanye, abaturage bo mu turere tugiye dutandukanye tugize igihugu ariko by’ umwihariko abaturage bo mu turere duhana imbibi na pariki y’ ibirunga Musanze’ Rubavu’Burera na Nyabihu ndetse n’ abaturutse hanze y’ igihugu.

Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’ abahanga mu muziki barimo The Ben, Bwiza’ Chris Easy’ Senderi Hit, Okkama, Kivumbi King na Ariel Wayz aba bahanzi bose bagize uruhare mu guha ibyishimo abari muri ibi birori.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva ari mu bashyitsi bakuru bitabiriye ibi birori yavuze ko ahagana 1980 hari hasigaye ingagi zo mu misozi zigera kuri 250 gusa muri pariki y’ Birunga, kubera ubuhigi butemewe naba Rushimusi bari barazengereje izi nyamanswa,iyangirika ry’aho ziba n’amakimbirane.

Yagize atii: “Uyu munsi ku Isi habarurwa ingagi zo mu misozi zirenga 1.000, muri zo izirenga 600 zikaba zibarizwa mu Birunga. Iri zamuka ntiryabaye ku bw’amahirwe.”

Yavuze ko ibyo byagezweho kubera ubuyobozi bwiza no kwita ku kubungabunga ibidukikije, hagashyirwaho uruhare rw’abarinda pariki, abaganga bita ku’ nyamaswa, abashakashatsi, abaturage, abikorera n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.

Yakomeje agaragaza ko ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bwagize uruhare rukomeje  guteza imbere ubukungu bw’abaturage, binyuze mu guhanga imirimo, guteza imbere ubucuruzi, gukurura ishoramari no gufungurira urubyiruko amahirwe mashya.

Minisitiri w’Intebe yavuze kandi ko Guverinoma ikomeje kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugira ngo haboneke aho ingagi zikomeza gutura, ari na ko abaturage bazagirwaho ingaruka nziza n’iyo gahunda.

Yibukije abitabiriye ko hatangijwe umushinga wiswe Smart Green Village ufite agaciro ka miliyoni zisaga 49 z’Amadolari ya Amerika, uzubakirwamo ingo 547 zizimurwa kubera kwagura pariki, zikazahabwa amazu agezweho.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB Jean Guy Afrika, yavuze ko kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bizongera ubutaka ingagi zituramo kandi bikanafasha abaturage kubona ibikorwa remezo, serivisi n’amahirwe mashya y’ izamuka ry’ubukungu muri rusange.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yavuze ko gahunda yo kugabana n’abaturage amafaranga ava mu bukerarugendo ikomeje gutanga umusaruro.

Yatangaje ko kuva iyo gahunda yatangira, imishinga igera kuri 740 y’iterambere ry’abaturage imaze gushyigikirwa hatanzwe asaga miliyari 8,6 Frw, ishyirwa mu bikorwa by’ imirenge 12 yo mu turere turimo Musanze, Nyabihu, Burera na Rubavu.

Yanatangaje ko muri uyu mwaka abaturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga bazahabwa andi mafaranga angana na miliyari 2 Frw, azashyirwa mu mishinga igamije kuzamura imibereho yabo.

Mu byaranze Kwita Izina 2026 harimo guha amazina abana b’ingagi 22 n’abashyitsi bafite amazina akomeye mu nzego zitandukanye.

Igikorwa nyamukuru kuri uyumunsi byari uguha amazina abana b’ Ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka wa 2026 Mu bise amazina harimo Umunyamabanga Mukuru mushya wa UN Tourism, Shaikha Al Nuwais; Umuririmbyi Israel Mbonyi,Umuyobozi Mukuru wa Atlético de Madrid, Miguel Ángel Gil Marín; uwahoze ari kapiteni wa Manchester United,Patrice Evra.

Perezida wa UCI, David Lappartient; umunyabigwi mu umupira w’ amaguru Mutaz Essa Barshim; Miss Belgium 2024 ufite inkomoko mu Rwanda, Kenza Johanna Ameloot; uwahoze ari kapiteni wa Paris Saint-Germain, Mamadou Sakho; Kelly O’Meara.n’abandi bayobozi, abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.

Mu mazina yahawe abana b’ingagi harimo Igeno,Intwarane, Muganura, Impeta, Nkwakuzi, Indahiro ,Ikambere,na Ishakwe, na abandi agaragaza indangagaciro z’ubutwari, ubumwe, ubwitange n’iterambere ry’ Abanyarwanda.

Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka wabaye kimwe mu bimenyetso byerekana urugendo rw’u rw’ Igihugu mu kubungabunga ingagi zo mu misozi no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku rusobe rw’ibinyabuzima, unagaragaza uburyo kubungabunga ibidukikije bishobora kugendana n’iterambere ry’abaturage n’ Igihugu cyacu.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *