,

The Ben, Kivumbi, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bwiza, Riderman, Chriss Eazy,  nibo basusurukije abitabiriye umuhango wo kwita Izina 2026

Sangiza iyi nkuru

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo The Ben, Kivumbi, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Bwiza, Riderman, Chriss Eazy, Kenny Sol na Senderi Hit nibo basusurukije abitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 21, wabereye mu Kinigi, mu Karere ka Musanze.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, aho abana 22 b’ingagi   barahabwa amazina mu gikorwa ngarukamwaka kigamije gushimangira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije.

Kwita Izina, byatangiye kuba umuhango ngarukamwaka mu mwaka wa 2005, abana b’ingagi bagera kuri 438 nibo bamaze guhabwa amazina kugeza Iki gikorwa cyatangira. Iki gikorwa cyabaye kimwe mu bimenyetso byerekana uko u Rwanda ruhuza ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’iterambere ry’ubukerarugendo ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Binyuze muri gahunda yo gusaranganya abaturage inyungu zituruka ku bukerarugendo, 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bwo muri pariki z’igihugu ashorwa mu mishinga y’iterambere igirira akamaro abaturage batuye hafi y’ izi pariki. Kugeza ubu, miliyari zisaga 23 Frw zimaze gushorwa mu mishinga irenga 1,300, irimo kubaka amashuri, ibigo nderabuzima, ibikorwa remezo by’amazi n’indi mishinga iteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuhanzi The Ben, wari Umuhanzi Mukuru muri ibi birori. Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo n’iyo aheruka gushyira hanze yise “Inshallah”, yakiranywe ibyishimo n’abari bitabiriye, baririmbana na we kuva atangiye kugeza asoje.

Ibi birori byo Kwita Izina 2026 byongeye kwerekana ko u Rwanda rukomeje gukoresha umuco, imyidagaduro n’ubukerarugendo nk’inzira yo guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga no kwita ku iterambere rirambye ry’abaturage batuye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *