Inkongi y’umuriro yibasiye Pariki ya Nyungwe: Hegitari zisaga 17 zimaze kwangizwa .‎

Sangiza iyi nkuru

‎Igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe giherereye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Muganza, kimaze iminsi cyibasirwa n’inkongi y’umuriro, aho hegitari zisaga 17 z’ishyamba zimaze kwangizwa n’uyu muriro.



‎Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko inzego zitandukanye ziri mu bikorwa byo kuzimya uwo muriro.

‎Ati: “Polisi ku bufatanye n’Ingabo, abaturage, inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe Pariki ya Nyungwe bari mu bikorwa byo kuzimya inkongi. Kugeza ubu hamaze kuzima hegitari 17, kandi ibikorwa byo kuzimya birakomeje kugira ngo umuriro uzime burundu.”


‎CIP Kamanzi yasabye abaturage batuye hafi ya Pariki ya Nyungwe kwirinda ibikorwa bishobora guteza inkongi y’umuriro.

‎Ati: “Turakangurira abaturiye Pariki kwirinda ibikorwa ibyo ari byo byose bishobora guteza inkongi y’umuriro.”

‎Yibukije kandi abakora ibikorwa bitemewe muri Pariki ya Nyungwe ko binyuranyije n’amategeko kandi ko bakwiye kubireka.



‎Ati: “Kurinda ibidukikije ni inshingano ya buri wese. Ubyirengagije kandi akagira uruhare mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, abihanirwa n’amategeko.”



‎Ibikorwa byo kuzimya inkongi birakomeje, mu rwego rwo gukumira ko yakomeza gukwira mu bice by’ishyamba bikikije Pariki ya Nyungwe.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *