Ngoma: Umugabo akekwaho kwica mugenzi we amukubise umwase mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Ngoma – Umugabo w’imyaka 30 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 40 amukubise umwase mu mutwe, yahise atoroka, ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Uwapfuye ni Mutarambirwa Pracide, w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma. Yishwe akubiswe umwase mu mutwe na Habiyambere, w’imyaka 30.

Ibi byabereye mu kabari ko muri uyu Mudugudu wa Murambi, aho aba bagabo bombi bari bagiye gusangira ibyo kurya no kunywa. Amakuru y’uru rupfu yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizerimana, yavuze ko amakuru y’uru rugomo bayamenye mu gitondo cyo ku wa Kane, ariko ko ibyabaye byabaye ku wa Gatatu.

Yagize ati: “Ni ikibazo twamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ariko urugomo rwabaye ku wa Gatatu. Abagabo babiri bari bagiye gusangira ibyo kurya no kunywa, umwe afata umwase awukubita undi mu mutwe. Bahise batwara uwakubiswe kwa muganga, ariko ageze ku Bitaro bya Kibungo ahita yitaba Imana.”

SSP Hamdun Twizerimana yavuze ko umugabo ukekwaho gukora ubu bwicanyi yahise atoroka nyuma y’icyo gikorwa.

Ati: “Uwabikoze yatorotse, kugeza ubu aracyashakishwa.”

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo, cyane cyane ibishobora guterwa n’ubusinzi.

Yibukije ko urugomo ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba abaturage kwirinda ubusinzi no gukemura amakimbirane mu mahoro.Ngoma: Umugabo akekwaho kwica mugenzi we amukubise umwase mu mutwe

Ngoma – Umugabo w’imyaka 30 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 40 amukubise umwase mu mutwe, yahise atoroka, ubu aracyashakishwa n’inzego z’umutekano.

Uwapfuye ni Mutarambirwa Pracide, w’imyaka 40, wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Kinunga, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Ngoma. Yishwe akubiswe umwase mu mutwe na Habiyambere, w’imyaka 30.

Ibi byabereye mu kabari ko muri uyu Mudugudu wa Murambi, aho aba bagabo bombi bari bagiye gusangira ibyo kurya no kunywa. Amakuru y’uru rupfu yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizerimana, yavuze ko amakuru y’uru rugomo bayamenye mu gitondo cyo ku wa Kane, ariko ko ibyabaye byabaye ku wa Gatatu.

Yagize ati: “Ni ikibazo twamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ariko urugomo rwabaye ku wa Gatatu. Abagabo babiri bari bagiye gusangira ibyo kurya no kunywa, umwe afata umwase awukubita undi mu mutwe. Bahise batwara uwakubiswe kwa muganga, ariko ageze ku Bitaro bya Kibungo ahita yitaba Imana.”

SSP Hamdun Twizerimana yavuze ko umugabo ukekwaho gukora ubu bwicanyi yahise atoroka nyuma y’icyo gikorwa.

Ati: “Uwabikoze yatorotse, kugeza ubu aracyashakishwa.”

Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo, cyane cyane ibishobora guterwa n’ubusinzi.

Yibukije ko urugomo ari icyaha gihanwa n’amategeko, asaba abaturage kwirinda ubusinzi no gukemura amakimbirane mu mahoro.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *