Umusore witwa Sindikubwabo Celestin wo mu mudugudu wo Kumurenge akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe niwe byari biteganijwe ko ajya gusaba umukunzi we wo mu murenge wa Kirehe, isaha yo kujya gusaba aburirwa irengero.

Iwabo w’ umukobwa aho yagombaga kujya gusaba bavuga ko imyiteguro yari yose ariko baza kumera nk’ abakubiswe n’ inkuba ubwo bumvaga ko umusore bagombaga kuza gusabira yaburiwe irengero.

Twagirayezu Innocent se w’ umukobwa wagombaga gusabwa yagize ati” Twari twiteguye, amafunguro n’ ikidara byose biri ku murongo, bugeze mu ma sa cyenda twumva iwabo w’ umuhungu baduhamagaye batubwira ko umuhungu yagiye gushaka inzoga yo gusabisha yaburaga, baramutegereza baramubura.”

Sindikubwabo Celestin uvugwaho kuburirwa irengero avuga ko yumvise ijwi rimubwira kujya ku Rusumo atazi uko byagenze. Aragira ati ” Navuye hano njya mu mujyi wa Nyakarambi gushaka icupa ryo gusabisha, ngeze muri centre numva ijwi rimbwira ngo jya ku Rusumo, ngeze ku Kagera nshaka kwiyahura, umusaza wari uhari aramfata arangarura, ngeze inaha bambwira ko ubukwe bwapfuye.

Abajijwe icyo atekereza cyatumye ava mu rugo avuga ko akeka ko byakozwe n’ umugore we wa mbere, dore ko yari amaze iminsi yaratandukanye n’ umugore bafitanye abana babiri.

Bamwe mu baturage mu murenge wa Kigina bavuga ko ibyo babonye ari amahano ariko bakavuga ko byaba byatewe n’ amarozi yahobagijwe n’ umugore we wa mbere.

Aha mu karere ka Kirehe by’ umwihariko ahazwi nko mu Gisaka ingingo irebana n’ amarozi ntishidikanywaho aho bavuga ko hakunze kurangwa abarozi benshi banaheraho bakeka ko uyu musore yaba yararozwe kugira ngo ubukwe ntibutahe.




