Abanyarwenya bo muri Gen Z Comedy Show bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mubyo bakora.

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwenya batandukanye bo mu Rwanda, by’umwihariko ababarizwa muri Gen Z Comedy Show, bitabiriye amahugurwa agamije kubafasha kunoza no guteza imbere impano zabo, gukora kinyamwuga no guhuza ibikorwa byabo n’iterambere rigenda riba mu ruganda rw’imyidagaduro.

Aya mahugurwa yabaye kuwa 31 Kanama ahuriza hamwe abanyarwenya bafite intego yo gukomeza kuzamura urwego rw’ibyo bakora no gutanga ibikorwa birushaho kunyura abakunzi b’urwenya. aya mahugurwa yatanzwe n’ abamaze igihe kinini bakora urwenya kandi bafite ubunararibonye mu mwuga wo gusetsa, bifatanyije n’abandi banyamwuga baturutse mu nzego zitandukanye bafite aho bahurira n’imyidagaduro.

Mu byaganiriweho harimo uburyo bwo gutegura neza ibitaramo, gukoresha urwenya rutanga ubutumwa bwubaka sosiyete, kubaka izina ry’umuhanzi, gukoresha neza imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha ibikorwa, ndetse no gushaka amahirwe y’ubufatanye n’abaterankunga.

Abitabiriye aya mahugurwa bagaragarijwe akamaro ko gukorera hamwe, gusangira ubunararibonye no gukomeza kwihugura kugira ngo urwego rw’urwenya mu Rwanda rukomeze gutera imbere. Basabwe gukomeza guhanga udushya, kubahiriza amahame agenga imyitwarire y’umuhanzi no gukora ibikorwa bifite ireme bishobora guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Bamwe mu banyarwenya bitabiriye aya mahugurwa bavuze ko bungutse ubumenyi buzabafasha kunoza ibyo bakora no gutanga urwenya rufite ireme kandi ruhuje n’ibihe. Banagaragaje ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi kuko abafasha gusobanukirwa neza uko bakora ibintu byiza  bizabateza imbere bigateza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Gen Z Comedy Show ikomeje kuba urubuga rwiza rwo kuzamura impano z’abanyarwenya bakiri bato, ibaha amahirwe yo kwigaragaza no gukorera imbere y’abakunzi b’urwenya. Abateguye aya mahugurwa bavuga ko bazakomeza gutegura ibikorwa nk’ibi kugira ngo urwego rw’urwenya mu Rwanda rukomeze gutera imbere.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *