Kuri uyu wa 6 Nzeri Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast, yahuje urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, abayobozi b’amadini n’amatorero, ndetse n’abandi bayobozi bafite uruhare mu kubaka Igihugu.

Aya masengesho ari kubera muri Kigali Serena Hotel, yateguwe n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, hagamijwe gushishikariza urubyiruko rwo munzego zu ubuyobozi gushyira imbere indangagaciro zubaka umuryango uhamye, bafata umuryango nk’ishingiro ry’iterambere rirambye ry’Igihugu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Rwanda begins at home Raising stable families in a complex world”, bisobanuye ko u Rwanda rutangirira mu rugo, binyuze mu kubaka imiryango ihamye mu Isi igenda irushaho kugira ibibazo n’imbogamizi zitandukanye.

Abitabiriye aya masengesho baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta, iz’abikorera, amadini n’amatorero, ndetse n’imiryango y’urubyiruko igiye itandukanye. Biteganyijwe ko baganira ku ruhare rw’umuryango mu kubaka Igihugu, hibandwa ku nshingano z’ababyeyi, urubyiruko n’abana mu kwimakaza umuco, indangagaciro, ubumwe, ubunyangamugayo n’ubuyobozi bushingiye ku ndangagaciro nziza.
Kubaka umuryango uhamye biri mu nkingi zifatwa nk’iz’ingenzi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gutegura ejo hazaza h’Igihugu. Ni muri urwo rwego abitabiriye aya masengesho basabwa gutanga umusanzu wabo mu gukomeza kubaka imiryango irangwa n’urukundo, kubahana no kurera neza abana, kuko ari bwo hubakwa abayobozi beza b’ejo hazaza.

Madamu Jeannette Kagame akomeje kugira uruhare mu guteza imbere gahunda zubaka umuryango Nyarwanda, zirimo kurengera uburere bw’abana, guteza imbere urubyiruko no gushimangira indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Muri aya masengesho haratangwa ibiganiro bitandukanye n’ubuhamya bigamije gufasha urubyiruko rw’abayobozi guhangana n’ibibazo byugarije imiryango muri iki gihe, no kurushaho kuyobora neza bafite icyerekezo gishingiye ku ndangagaciro, ukwemera no gukorera hamwe mu kubaka u Rwanda twifuza.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI



