Arsenal yatsinze Chelsea ibitego 2-1 ikomeza kuyobora irushanwa rya Premier League.

Sangiza iyi nkuru

Arsenal yatsinze Chelsea ibitego 2-1 mu mukino ukomeye w’ irushanwa rya Premier League wabereye kuri Emirates Stadium ku wa 6 Nzeri, ikomeza gutangira neza shampiyona ya 2026/27.

Chelsea yaje gufungura amazamu hakiri kare cyane, byayisabye amasegonda 77 kugirango ibe yamaze gufungura izamu binyuze ku umukinnyi w’ umuhanga Morgan Rogers watsinze igitego cyambere. Doreko Uyu mukinnyi nubundi yari yifujwe kugurwa na ekipe ya Arsenal muri iyi mpeshyi, ariko aza guhitamo kwerekeza muri Chelsea.

Arsenal ntiyigeze igira igihunga cy’ uko yinjijwe igitego hakiri kare ahubwo yakomeje kwitonda ikina neza abakinnyi birinda gukora amakosa bituma ifata umukino mu maboko irawuyobora. Ahagana Ku munota wa 25, Kai Havertz, wahoze akinira ekipe ya Chelsea yaje kubona amahirwe, ayabyaza umusaruro atsinda igitego cyambere cya Arsenal ubwo yateraga ishoti rikomeye Emiliano Martínez rikamunanira kurigarura.

Igice cyambere cyaje kurangira aya ma ekipe yombi agiye kuruhuka anganya igitego 1-1. Mu gice cya kabiri ama ekipe yombi yakomeje guhangana, ariko Arsenal ikomeza gusatira cyane ahagana ku munota wa 50 w’ umukino Martin Odegaard aza gutsinda igitego cya 2 cya Arsenal igitego cyabonetse ku gufatanya hagati ya, Kai Havertz na Christos Tzolis.

Chelsea na yo yabonye uburyo bwo kwishyura, ubwo Pedro Neto yateye umupira ukubita igiti cy’izamu mbere y’ikiruhuko, mu gihe ku munota wa 89 Estevão yateye ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu David Raya, warokoye Arsenal igitego cyari cyabazwe.

Muri uyu mukino, Arsenal yiharije umupira ku kigero cya 54.6%, itera amashoti agera kuri 16 arimo icyenda yaganaga mu izamu, mu gihe ekipe ya Chelsea yagerageje gukoresha uburyo bwihuse bwo kwataka ariko bikaza kurangira ibuze insinzi.

Abafana ba Arsenal bashimye cyane uburyo Arsenal yitwaye muri uyu mukino nyuma y’ uko yarimaze gutsindwa igitego hakiri kare, bagaragaza ko ubushobozi bwayo bwo kugaruka mu mukino no kuwutsinda ari ikimenyetso kiza cy’ uko ifite amahirwe muri uyu mwaka wa shampiyona.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *