Sarah Khalifa, wahoze ari umunyamakuru wa televiziyo muri Misiri, kumunsi wejo hashize tariki 6 Nzeri yakatiwe igihano cy’urupfu cyo kumanikwa nyuma y’ uko ahamijwe ibyaha bifitanye isano no gucuruza ibiyobyabwenge afatanyije n’ itsinda ry’abagizi ba nabi.
Kuwa 6 Nzeri Urukiko rwo mu mujyi wa Cairo nibwo rwemeje ko uyu munyamakuru Khalifa w’imyaka 39 y’amavuko yari umwe mu bagize umutwe ushinjwa kwinjiza ibikoresho byifashishwa mu gukora ibiyobyabwenge by’ubwoko bwa sintetike mu gihugu ndetse no kubibika munzu z’ abaturage.

Muri uru rubanza, abantu 12 barimo Sarah Khalifa bakatiwe igihano cy’urupfu, abandi icyenda bakatirwa igifungo cya burundu, mu gihe abantu barindwi bagizwe abere kubera kubura ibimenyetso bihagije bibashinja.
Abashinzwe umutekano muri iki gihugu batangaje ko iperereza ryakorewe abantu basaga 28 bari basanzwe bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri uwo mutwe, iperereza rigaragaza ko havuyemo ifatwa ry’ibiyobyabwenge birenga ibiro 725 ndetse n’intwaro n’amasasu byari bifitwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’ iki gihugu.

Umunyamakurukazi Sarah Khalifa wari usanzwe ayobora ikiganiro cy’ibyaha cyitwaga “Mission Impossible”, yashenguwe cyane umutima ubwo yumvaga umwanzuro wanyuma w’urukiko. Icyakora Yakomeje guhakana ibyo aregwa byose, avuga ko nta ruhare yigeze agira muri ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Umunyamakurukazi Khalifa siyakoraga kuri Televiziyo gusa ahubwo yari anafite ivuriro ryita kubantu bakeneye ubwiza (cosmetic surgery clinic) ndetse na sosiyete itegura ibirori. Yatawe muri yombi mu mwaka wa 2025 mu rwego rw’iperereza ryari riri gukorwa n’ ababishinzwe.

Nk’uko amategeko yo muri Misiri abiteganya, igihano cy’urupfu gitangazwa nyuma yo kugisha inama Umuyobozu Mukuru w’igihugu mubijyanye na amadini. Gusa muri uru rubanza abahamijwe ibyaha baracyafite amahirwe n’ inzira z’ubujurire mbere y’uko umwanzuro w’ Urukiko uba ndakuka.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




