Hafidh Ameir Hassan, Umugabo wa Perezida wa  Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana azize indwara y’ umutima.

Sangiza iyi nkuru

Hafidh Ameir Hassan, Umugabo wa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2026, azize uburwayi bw’umutima.

Urupfu rwe rwabitswe ku mugaragaro na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, watangaje ko Hafidh Amier Hassan yitabye Imana ahagana saa mbiri za mu gitondo 8:00 mu Bitaro bya Emilio Mzena Memorial biherereye Zanzibar, aho yari amaze iminsi ari gukurikiranwa na Abaganga.

Visi Perezida wa Tanzania Deogratius Ndejembi mubutumwa yatanze yavuze ko igihugu cyakiriye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan, anihanganisha Perezida Samia Suluhu Hassan n’ abagize umuryango we, inshuti n’Abanya-Tanzania bose muri ibi bihe bitoroshye bari gucamo.

Deogratius Ndejembi Yakomeje avugako imyiteguro yo kumushyingura yahise itangira, birateganywa ko azashyingurwa mu gace ka Kizimkazi, ku kirwa cya Zanzibar ni mugihe Kandi itariki nyirizina yo kumuherekeza bwanyuma itaratangazwa.

Hafidh Ameir Hassan yari azwi nk’umwarimu n’impuguke mu by’ubuhinzi, yarakoze imyaka myinshi muri uru rwego mbere y’uko ajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Nubwo yari umugabo w’umukuru w’igihugu, yaranzwe no kubaho ubuzima bworoheje no kwirinda kugaragara cyane mu bikorwa bya politiki.

Yashakanye na Samia Suluhu Hassan ahagana mu mwaka wi 1978, babanye imyaka igera hafi kuri 50. Muri 2021 nibwo Samia Suluhu Hassan yabaye Perezida wa mbere w’umugore wantangiye kuyobora igihugu cya Tanzania, Hafidh Ameir Hassan na we yabaye Umugabo wa Perezida wa mbere (First Gentleman) ugiyeho bwa mbere muri iki gihugu.

Bagize umugisha murugo rwabo bibarutse abana bane. Ndetse bakagira umukobwa wabo Wanu Hafidh Ameir wabaye umwe mu banyapolitiki bazwi muri Zanzibar, akaba ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yaho.

Hafidh Ameir Hassan ntiyigeze akunda kugaragara mu bitanganza makuru yakomeje kubaho mubuzima bw’ ibanga, yirinda kwigaragaza cyane mu ruhame, ahubwo akomeza gushyigikira umugore we mu nshingano zo kuyobora igihugu no kwita ku muryango we.

Urupfu rwe rwateye agahinda Abanya-Tanzania n’abandi benshi hirya no hino ku Isi, aho abayobozi batandukanye n’abaturage bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha Perezida Samia Suluhu Hassan n’umuryango we.

Hafidh Ameir Hassan azahora yibukirwa nk’umwarimu, impuguke mu buhinzi, umugabo w’umuryango ndetse n’umuntu wagize uruhare mu mateka ya Tanzania nk’Umugabo wa Perezida wa mbere w’iki gihugu.Yitabye Imana afite imyaka 76 y’amavuko.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *