Indirimbo “Dai Dai” yahuriyemo abahanzi mpuzamahanga Shakira na Burna Boy, ikomeje kwandika amateka mu muziki w’isi, nyuma yo kumara ibyumweru 10 bikurikirana ku mwanya wa mbere w’urutonde rwa Billboard Global Excl. U.S.
Iri ni urutonde rwa Billboard rugaragaza indirimbo zakunzwe cyane ku Isi, ariko imibare yarwo ntibarizwamo ibikorwa by’umuziki byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
“Dai Dai”, indirimbo yakozwe mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umupira w’amaguru mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku migabane itandukanye.
Ntabwo ari kuri uru rutonde gusa iyi ndirimbo ikomeje gukora amateka, kuko yanagumanye umwanya wa mbere kuri Billboard Global 200 ku nshuro ya karindwi, bikaba bigaragaza ko gukundwa kwayo bikomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.

“Dai Dai” ikomeje gukurura abarimo kuyumva
Imibare yashyizwe ahagaragara na Luminate igaragaza ko hagati ya tariki ya 21 na 27 Kanama 2026, “Dai Dai” yumviswe inshuro zirenga miliyoni 36.7 ku mbuga zicururizwaho umuziki ku Isi, ndetse igurishwa kopi zisaga 4,000.
Hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine, iyi ndirimbo yumviswe inshuro zirenga miliyoni 31.4, mu gihe hagurishijwe kopi zisaga 3,000.
Kumara ibyumweru 10 ku mwanya wa mbere wa Billboard Global Excl. U.S. byatumye “Dai Dai” iba imwe mu ndirimbo nke zageze kuri uyu mubare kuva uru rutonde rutangizwa mu 2020.
Iyi ndirimbo yinjiye mu mateka hamwe n’izindi ndirimbo zikomeye nka “Golden,” “APT.,” “Die With a Smile,” “Flowers” na “As It Was”, na zo zigeze gukora amateka kuri uru rutonde.

Izindi ndirimbo zikomeje kwigarurira Billboard
Mu zindi ndirimbo zakomeje kwitwara neza muri iki cyumweru harimo “Loser” ya Tame Impala, yazamutse ku mwanya wa kabiri.
Ku mwanya wa gatatu hari “Beauty and a Beat” ya Justin Bieber afatanyije na Nicki Minaj, mu gihe “Swim” ya BTS iri ku mwanya wa kane.
Ariana Grande na we yagumanye umwanya wa gatanu n’indirimbo “Hate That I Made You Love Me.”
Ku rundi ruhande, umuhanzikazi Karol G yinjiye mu bahanzi bafite indirimbo 10 za mbere zikunzwe, abikesha “BbY WOW” yakoranye na Judeline na rusowsky.
Stella Lefty na we yageze bwa mbere muri uru rwego abikesha indirimbo ye “Boston.”

Indirimbo za Dolly Parton zongeye kuzamuka
Ku rutonde rwa Billboard Global 200, indirimbo z’umuhanzikazi w’icyamamare Dolly Parton na zo zongeye kugaragara cyane nyuma y’uko urupfu rwe rutumye abakunzi b’umuziki bongera kumva ibihangano bye bya kera.
Mu ndirimbo ze zongeye kwitabirwa cyane harimo “Jolene,” “9 to 5,” “Islands in the Stream,” “I Will Always Love You” na “Here You Come Again.”
Ibi bikomeje kugaragaza uruhare rwa Billboard mu gukurikirana no kugaragaza indirimbo zikunzwe cyane ku Isi, mu gihe “Dai Dai” ya Shakira na Burna Boy ikomeje kwerekana ko umuziki uhuza ibihugu n’imigabane itandukanye.
INKURU YA HAKIZIMANA ZAWADI





