Abaturage 10 bo mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza, barwaye nyuma yo kunywa ibinyobwa bikorerwa mu buryo bwa gakondo bari banyoye mu bukwe bwabereye mu Murenge wa Nyagisozi. Uwari wengereye abo baturage ibyo binyobwa yatawe muri yombi.
Ibi byabaye ku wa 1 Nzeri 2026, ubwo abaturage bo mu Murenge wa Mukingo bari bitabiriye ubukwe bwabereye mu Murenge wa Nyagisozi, na wo wo mu Karere ka Nyanza.
Nyuma yo kunywa ibinyobwa byengwaga muri ubwo bukwe, abantu 10 batangiye kumererwa nabi, bituma bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Kayitesi Nadine, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yabwiye Ikirezi Media ko abo baturage bose barwaye nyuma yo kunywa ibyo binyobwa.
Yagize ati: “Abaturage 10 bavuye mu Murenge wa Mukingo bataha ubukwe mu Murenge wa Nyagisozi, banywa inzoga zitujuje ubuziranenge, bahita barwara.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uwari wateguye ibyo binyobwa yari yarahawe uruhushya rwo kubyenga, ariko akaza kurenga ku mabwiriza agashyiramo ibindi bintu bitujuje ubuziranenge.
Ati: “Uwo wengaga ibinyobwa yari yahawe uruhushya rwo kwenga ibinyobwa, ariko ararurenga ashyiramo ibindi bintu bitujuje ubuziranenge. Ababinyoye bararwara, ubu rero yatawe muri yombi.”

Abaturage bagizweho ingaruka n’ibyo binyobwa bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Nyanza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwongeye gusaba abaturage kwirinda kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima ndetse rimwe na rimwe bigakurura urupfu.
Iperereza ku byabaye ndetse n’ibyaha bishobora kuba byarakozwe n’uwengaga ibyo binyobwa rirakomeje.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES




