Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Gacu, Umudugudu wa Nyamiyaga, bavuga ko bababajwe n’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 10 waguye mu kiyaga gihangano cya Bishya ubwo yari yagiye koga ari kumwe na mugenzi we.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 31 Kanama 2026 ahagana saa kumi z’umugoroba, aho Tumukunde Chanceline, w’imyaka 10, yaguye muri icyo kiyaga agahita apfa.
Bamwe mu batuye mu kagari ka Gacu bavuga ko Chanceline yari kumwe na Muhawenimana Rebecca, na we w’imyaka 10, ubwo bombi binjiraga mu mazi bari koga.
Se wa nyakwigendera, Nizeyimana Jean, wari uri hafi aho amesera imyenda, ngo yaje kubona Rebecca arimo kumira amazi. Abaturage bahise bihutira kumutabara bamukuramo akiri muzima, ariko Chanceline we yari yamaze kurohama, aza kuboneka yamaze kwitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru avuga ko Polisi, RIB n’inzego z’ibanze bahise bagera aho impanuka yabereye, RIB ifata ibimenyetso by’ibanze, umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.
CIP Kamanzi yagize ati:“Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera n’abaturage bose bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka. Turasaba ababyeyi n’abarera kurushaho gukurikirana abana babo, bakababuza kujya koga cyangwa gukinira hafi y’ibiyaga, ibidendezi n’anadi mazi menshi badafite uburinzi bw’abakuze.”

Yakomeje ashimangira ko impanuka nk’izi zishobora kwirindwa binyuze mu kugenzura aho abana bakina no kubigisha ububi bwo kujya mu mazi bonyine, cyane cyane muri ibi bihe by’impeshyi aho usanga benshi bajya koga.
Inzego z’umutekano zikomeje kwibutsa abaturage kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga no gutanga amakuru yihuse igihe habaye impanuka kugira ngo ubutabazi butangwe ku gihe.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES





