Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Messi yaciye amarenga yo kuba yahagarika umupira w’ amaguru.

Sangiza iyi nkuru

Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse n’icyamamare muri umupira w’ amaguru Lionel Messi, yashyize hanze ubutumwa bukomeye bwo gusezera kuri se, Jorge Messi, witabye Imana tariki 7 Kanama ku myaka 68, agaragaza agahinda gakomeye ndetse anashidikanya ku hazaza h’umwuga we wo gukina umupira w’amaguru.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, Messi yavuze ko atarakira ko se atakiriho, ashimangira ko bimugoye kwemera ko batazongera kubonana cyangwa ngo bongere kuganira nk’uko bari basanzwe babikora.

Yavuze ko yari azi neza ko ubuzima bw’ umubyeyi we butari bwifashe neza mu minsi yashize, ariko ko urupfu rwe rwamugezeho mugihe gitunguranye kuko yumvaga bagifite igihe kinini cyo gukomeza gusangira ibyishimo no kubana.

Messi yanagarutse ku rugendo rw’Igikombe cy’Isi ruheruka, avuga ko se yamusabaga kenshi kuzitabira iryo rushanwa. Icyakora, yavuze ko mbere gato y’uko ritangira ubuzima bwa se bwongeye kuzamo ibibazo bikomeye, bituma atabasha no gukurikirana amarushanwa nk’uko yari yarabyifuje.

Yagize ati, mbere yo kujya muri iryo rushanwa yari yarasezeranyije se ko Argentine izagera ku mukino wa nyuma kugira ngo azawurebe igihe yaba yorohewe n’uburwayi. Nubwo ibyo bitabaye uko yabitekerezaga, Messi yavuze ko yagiye kumusura nyuma y’irushanwa, n’ubwo hari byinshi batabashije kuganiraho kuberako yari arembye cyane.Messi yavuze ko icyo ari cyo kintu kimwe gusa batigeze baganiraho, kuko ibindi byose se yabaga abizi.

Yakomeje avuga ko bavuganaga buri munsi kandi yageragezaga guhura nawe kenshi igihe yabaga abonye umwanya yavuze ubutumwa bwe bwakoze ku mitima ya benshi, Messi yagaragaje ko urupfu rwa se rwamusigiye ibibazo byinshi, harimo no gushidikanya ku hazaza h’umwuga we.

Yagize ati: “Nakinnye umupira gusa, ariko ubu mfite gushidikanya niba nzakomeza kuwukina igihe kirekire.”

Yakomeje avuga ko se yari hafi ye kuva agitangira gukina ruhago kugeza ageze ku rwego rwo hejuru, yibaza impamvu atabashije kwihangana gato ngo barangizanye urugendo bari batangiye.

Messi yavuze ko se yababazwaga cyane no kumubona ari mu bihe bimukomereye, ariko nanone akishimira cyane buri ntsinzi yamubonagaho, nubwo atari umuntu wakundaga kumushima cyane.

Mu gusoza ubutumwa bwe, yagize ati:

“Wari papa, inshuti ndetse n’umpagarariye. Wari umuntu nari nkeneye muri buri mwanya w’ubuzima bwanjye. Ruhukira mu mahoro kandi ukomeze kuturinda uri hejuru nk’uko wabigenzaga ukiri hano. Warakoze kuri byose. Ndagukunda, Papa.”

Messi aheruka gukinira Argentine mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho iyi kipe yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Espagne igitego 1-0, bituma ibura amahirwe yo kwisubiza igikombe.Nyuma y’iryo rushanwa yasubiye muri Inter Miami, ariko ntiyabashije kumarana igihe kinini na bagenzi be kubera urupfu rwa se.

Uyu mukinnyi yasabye uruhushya rw’igihe kitazwi muri Inter Miami kugira ngo abe hafi y’umuryango we muri ibi bihe bikomeye. Hari amakuru avuga ko ataramenya igihe azagarukira mu kibuga, ndetse bamwe batangiye kwibaza niba ashobora no gusezera burundu ku mupira w’amaguru.

Mu rwego rwo kumuba hafi, ubuyobozi bwa Inter Miami bwemereye abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe kujya gufata mu mugongo Lionel Messi, mu gihe akomeje guhangana n’agahinda gakomeye katewe no kubura se yafataga nk’umujyanama, inshuti ndetse n’inkingi ikomeye mu buzima bwe.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *