Ngororero: Abana babiri bakomoka mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, barohamye muri Nyabarongo nyuma yo kujya koga, mu gice gihuza Akarere ka Ngororero n’Akarere ka Muhanga.
Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2026, ubwo abo bana bajyaga koga muri Nyabarongo, bikaza kurangira barohamye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ngororero, Barekayo JMV, yabwiye Ikirezi Media ko ubuyobozi bwamenye iby’iyi mpanuka nyuma yo gutabarwa n’abaturage.
Ati: “Ni byo, amakuru twayamenye mu masaha y’umugoroba, aho abaturage badutabaje bakatubwira ko hari abana babiri bagiye koga muri Nyabarongo bakarohama. Kuva ubwo twatangiye kubashakisha, ariko kugeza ubu ntiturababona.”


Gushakisha abo bana birakomeje
Kuva amakuru y’iyi mpanuka yamenyekana, inzego z’ubuyobozi zatangiye ibikorwa byo gushakisha abo bana, ariko kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga, ntibaraboneka.
Ubuyobozi bukomeje gukurikirana ibikorwa byo gushakisha abo bana mu mazi ya Nyabarongo, mu gihe abaturage basabwa gutanga amakuru yose ashobora gufasha mu bikorwa byo kubashakisha.
Ubuyobozi busabye ababyeyi kwita ku mutekano w’abana
Nyuma y’iyi mpanuka, Umuyobozi w’Umurenge wa Ngororero yasabye ababyeyi n’abaturage muri rusange kurushaho gukurikirana abana babo, by’umwihariko muri ibi bihe by’ibiruhuko.
Yasabye ababyeyi kubuza abana kujya koga mu nzuzi cyangwa ahandi hantu hatagenzurwa, kuko bishobora guteza impanuka zishobora no guhitana ubuzima.
Ikirezi Media izakomeza gukurikirana amakuru ajyanye n’ikorwa ryo gushakisha aba bana, maze ibagezeho amakuru mashya uko agenda aboneka.
YANDITSWE NA PETER CLEVER NIZEYIMANA




