Kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukwakira 2026, nibwo mu Mirenge yose igize Akarere ka Kayonza hatangijwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Abakorerabushake, ku nsanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko rw’abakorerabushaka ku isonga mu iterambere ry’umuturage”


Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Hategekimana Fred, ari kumwe n’inzego z’umutekano, bifatanyije n’urubyiruko rw’Umurenge wa Kabare gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake, aho bubakiye inzu umuturage wasenyewe n’ibiza.
Niringiyimana Olivier wubakiwe inzu avuga ko yari abayeho nabi mu kazu gato nyuma y’ uko inzu yabagamo isenywe n’ ikiza cy’ imvura. Ati “byarangoye cyane inzu yanjye ikimara gusenyuka kubera imvura, icyo gihe nahise nubaka akazu gato cyane kadashimishije ariko ndashimira Imana ko yakoresheje uru urubyiruko rw’ abakorerabushake bakanyubakira inzu, ubu umuryango wanjye ugiye kubaho utekanye”


Matabaro Costa umuyobozi w’ urubyiruko rw’ abakorerabushake mu karere ka Kayonza
Matabaro Costa umuyobozi w’ urubyiruko rw’ abakorerabushake mu karere ka Kayonza avuga ko gukora igikorwa nk’ iki ari ikimenyetso cy’ ubutwari. Ati ” Ubundi ukwezi k’ ubukorerabushake gutangira tariki ya 1 Ukwakira, Kandi tuzi ko ari bwo Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora igihugu, uwo mutima rero bari bafite niwo natwe twubakiraho tugamije kubaka igihugu cyacu.”

UMUYOBOZI W’AKARERE KA KAYONZA
Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Hategekimana Fred yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwitabira ibikorwa biteza imbere igihugu. Ati “Dukwiye gukomeza guhuza imbaraga, kuko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu. Twirinde ibikorwa bibi, ahubwo twitabire ibikorwa by’urukundo n’ubufatanye nk’ibi, kugira ngo twubake igihugu twifuza kandi buri wese abeho neza.”


Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwagaragaje ibikorwa ruteganya gukora muri uku kwezi, birimo kubaka inzu 12, gusana inzu 25, kubaka ubwiherero 80, gutunganya no kubungabunga imihanda ingana na kilometero 10, gukora ubukangurambaga bugamije gusubiza abana ku ishuri, gukangurira abaturage kwitabira gahunda y’ubwizigame bwa Ejo Heza ndetse no kubaka uturima tw’igikoni 1,000.

YANDITSWE NA SAVIO KWIZERA




