Bolingo paccy Yongeye Kwigarurira imitima y’ abakunzi b’ umuziki mugitaramo “Inganzo Experience”

Sangiza iyi nkuru

Bolingo paccy umwe mubahanzi bakunzwe hano murwanda ndetse no hanze yarwo yaraye ataramiye abakunzi b’ umuziki nyarwanda by’ umwihariko abakunzi be mugitaramo cye yise Inganzo Experience Season ya 2.

Kumugoroba wo Ku wa 1 Ukwakira 2026 Bolingo paccy ukora umuziki ugezweho munjyana zirimo Jazz , Soul , Blues na Pop Akaba umwe mubahanzi beza biyeguriye guhuza Umuco nyarwanda n’ibigezweho mu buryo bw’ ubugeni Cyane cyane Umuziki yaraye asusurukije abakunzi b’ umuziki mugitaramo “Inganzo Experience Season 2” yakoreye Copenhagen.

Bolingo paccy ubwo yageraga k’ urubyiniro yakiriwe n’ amashyi menshi y’ abafana bari bamutegerezanyije amatsiko, yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo, Karira, Sebeya, Umutunzi Mutindi, Sinicuza ,Bushya ndetse nizindi zitandukanye yakiriye k’ urubyiniro Là Reïna aririmba indirimbo ye yise Basi , Nditinya, ndetse n’ izindi wabonaga ko abitabiriye igitaramo bafite inyota yo gukomeza kumva izindirimbo.

Igitaramo cyakomeje kirushaho gushyuha ubwo Junior Rumaga yazamukanaga n’itsinda rye Ibyanzu k’ urubyiniro binjiriye mu gisigo yise “gatanya” bakirwa n’ amashyi menshi y’ abafana  bakurikizaho igisogo “Nzarurambaho”Nyuma yaho, itsinda Ibyanzu ryerekanye umukino w’ubuhanzi wo guha icyubahiro Intwari z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, bijyanye n’umunsi w’Intwari wizihijwe ku wa 1 Ukwakira.

Iki gitaramo kitabiriwe n’ ingeri zitandukanye urubyiruko, abakuru ndetse n’ ibyamamare bitandukanye birimo Papa Sava , Babu, Nyambo Jesca, Junior Rumaga hamwe n’ itsinda Ry’ abasizi Ibyabyanzu , itsinda ry’ abacuranzi Imena Band , Paccy Opera ,ndetse na abandi.

Bolingo paccy amaze gushyira hanze album ebyiri, Iya mbere yitwa “Umucancuro”, yasohoye ahagana muri 2022, naho iya kabiri yitwa “Inyenyeri”, yayimurikiye abakunzi be muri 2026, ikaba iri mu bikorwa byakomeje kumwubakira izina.

“Inganzo Experience Season 2” yagaragaje ko Bolingo Paccy akomeje kuba umwe mu bahanzi bafite umusanzu ukomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda. Uburyo igitaramo cyateguwe, ubwitabire bw’abafana ndetse n’imyitwarire yabo byerekanye ko uyu muhanzi akomeje kwigarurira bidasanzwe imitima y’ abakunzi b’ umuziki hirya nohino ku Isi kuri ubu abakunzi be bategerezanyije amatsiko ibindi bikorwa azabagezaho mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *