kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2026, abaturage bo mu Kagali ka Bushobora, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo, bazindukiye mu mirimo yo gusana amazu no gusarura intoki zitarera, nyuma y’umuyaga udasanzwe wibasiye aka gace.

Uyu muyaga wangije imyaka y’urutoki yari itarera neza, mu gihe amwe mu mazu y’abaturage yasambutse cyangwa akangirika bikomeye. Abaturage bavuga ko uyu muyaga wibasiye aka gace mu gihe cyashize, bigatuma bafite impungenge ko ingaruka zawo zishobora gukomeza kubagiraho.

Bamwe mu bahinzi bavuga ko bari barashoye menshi mu buhinzi bw’urutoki, bityo igihombo cyatewe n’uyu muyaga kikaba gishobora kubasubiza inyuma mu mibereho no mu bikorwa byabo by’ubuhinzi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twari dutegereje ko intoki zera neza tukazisarura, ariko umuyaga wazangije zitarera. Ubu turasabwa kuzisarura hakiri kare kugira ngo tutazisanga zarangiritse burundu.”
Basaba ubwishingizi ku bihingwa by’urutoki

Abahinzi bagizweho ingaruka n’iki kiza bavuga ko hakenewe uburyo bw’ubwishingizi ku bihingwa by’urutoki, kugira ngo mu gihe habaye ibiza nk’ibi, umuhinzi abashe kubona ubufasha bumufasha kongera kwiyubaka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ikibazo cy’ubwishingizi ku bihingwa by’urutoki cyatangiye gukorerwa ubuvugizi, mu rwego rwo gushakira abahinzi igisubizo kirambye.
Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage gukomeza kwitwararika no gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ibi biza.


Umuyaga umaze iminsi wibasira ibice bitandukanye bya Gatsibo
Ikiza cy’umuyaga udasanzwe, rimwe na rimwe ukaboneka nta mvura iherekeje, kimaze iminsi kivugwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gatsibo, aho cyangiza amazu n’imyaka y’abaturage.
Kugeza ubu, haracyakorwa ibarura kugira ngo hamenyekane neza ingano y’ibyangijwe n’uyu muyaga ndetse n’umubare w’abaturage waba waragize ingaruka.
Mu gihe ibikorwa byo gusana no gukusanya amakuru bikomeje, abaturage barasabwa gukomeza kuba maso no kwitwararika, cyane cyane mu gihe hategerejwe kumenyekana uko iki kibazo kizakomeza kugenda.


Yanditswe na UZABAKIRIHO Charles




