
Ku munsi wo ku cyumweru tariki 9 z’ ukwa munani 2026 ubuyobozi bw’ akarere ka Gatsibo buri kumwe n’ abaturage mu murenge wa Kiziguro bazindukiye mu gikorwa cyo kwangiza ibinyobwa bitujuje bitemewe byakusanyijwe mu mirenge itandukanye y’ aka karere nyuma y’ amabwiriza y’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuziranenge FDA, agaragaza ko bitujuje ubuziranenge.

Ibinyobwa byamenwe byiganjemo ibizwi nk’ ibyuma nka African Gin, kasesa, Mambo, kiwingu, Bazooka, Fimbo, Ingwe, Nobilis n’ ibindi. Aha hiyongereyo na bimwe mu binyobwa byengerwaga muri aka karere nk’ ikizwi ku izina ry’ uruvange cyengerwaga mu murenge wa Rugarama.

Bamwe mu babinywaga bavuga ko iki cyemezo cyo kubimena cyari cyaratinze kuko izi nzoga zagiye zibangiriza ubuzima. Umusore wo mu murenge wa Kiziguro yavuze ati “Ngewe nanywaga ikitwa Rabiant, wakinywaga ukumva kiri kugutwika mu nda ku buryo no kurya ntari kubishobora, ariko nyuma yo kubica, ubu ndi kwimenyereza agakoma, urabona ko natangiye kuzana itoto.

Umwe mu bacuruzaga ibyuma aha mu murenge wa Kiziguro nawe yavuze ati “Njyewe sinabinywaga ariko twabicuruzaga ukabona abantu babinyweye bari kwandavura bari kwinyaraho, mbese urebye, uwatekereje guca ibi byuma yagize neza.
Umuyobozi w’ akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Sekanyange jean Leonard yasabye abakibitse izi nzoga ko nibatabimenyekanisha bazahanwa n’ amategeko. Yagize ati ” Hari bamwe turi kumva ko babihishe munsi y’ uburiri no mu byumba, abo turabagira inama yo kubizana tukabimena kuko byangiza ubuzima bw’ abantu. Umuntu utazabyubahiriza azabihanirwa kuko ubu bizaba byabaye icyaha, icyiza ni uko babizana bikamenwa bakareka kuroga abanyarwanda.

Usibye Litiro 42787 zamenwe ku cyumweru, no kuri uyu wa mbere tariki 10/08/2026 ubuyobozi bw’ akarere bwamennye litiro ibihumbi 6 by’ ikinyabutabire cya alukolo cyengwagamo izi nzoga.






