

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben Yamaze kwemeza ko ari mu bahanzi bizitabira igitaramo cyihariye cya Korali Ambassadors of Christ, kizaba kigamije kwizihiza imyaka 30 iyi korali imaze ivuga ubutumwa bwiza binyuze mundirimbo zayo .
Iki gitaramo cyiswe “God Painted Our Story”, giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026, kikaba cyitezweho guhuriza hamwe ibihumbi by’abakunzi b’umuziki wa Gospel ndetse n’abakurikira ibikorwa bya Ambassadors of Christ hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
The Ben yemeje ko azaba ari umwe mu bazifatanya n’iyi korali kuri uwo munsi anashishikariza Abanyarwanda n’abakunzi b’umuziki kutazacikanwa n’iki gitaramo.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, yagize ati: “Ku wa 30 Kanama muri BK Arena twese tuzahurire hamwe twizihize imyaka 30 Choir Ambassadors imaze iduha umuziki mwiza udufasha kwegera Imana. Nzaba mpari, nawe uzabe uhari.”
Ubu butumwa bwa The Ben bwakiriwe neza n’abakunzi be ndetse n’abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, benshi bagaragaza ko bishimiye kubona umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ari mubazaba bari muri iki gitaramo.
Mu minsi ishize, ibyamamare bitandukanye byo mu ngeri zitandukanye byagiye bitangaza ko bizitabira iki gitaramo, ibintu bikomeje gushimisha abakunzi b’ aba bahanzi binongera ubukana bw’itegurwa ryacyo ndetse n’amatsiko y’abifuza kuzacyitabira.
Ambassadors of Christ yashinzwe mu mwaka wa 1996 mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi rya Remera i Kigali. Mu myaka 30 ishize, yabaye imwe muri korali zamenyekanye cyane mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubutumwa bwiza bukomeje buyobora abantu kuri Kristo.
Iyi korali yagiye ikora ibitaramo hirya no hino mugihugu inakora ingendo z’ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye byo muri Africa Izina Ambassadors of Christ risobanura “Abambasaderi ba Kristo”, rikagaragaza inshingano bihaye zo kwamamaza ubutumwa bwiza no guhamagarira abantu gukurikira inzira y’ agakiza.
Ambassador of Christ bafite indirimbo zigiye ziri m’ indimi zitandukanye nk’ Ikinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza, ibintu byatumye ubutumwa bwayo bugera ku bantu benshi bo mu bihugu bitandukanye by’Isi.
Mu myaka 30 ishize, Ambassadors of Christ yasohoye indirimbo nyinshi zakunzwe cyane kandi zafashije abantu benshi mu rugendo rwabo rwo kuva mu byaha mu ndirimbo zakunzwe cyane harimo “Hoziana ,”Kuki Wabyemeye, “Iwacu Heza,” ndetse n’izindi nyinshi zigiye zitandukanye.
Iyi korali ifite urubuga Rwa YouTube rukurikirwa n’ abasaga miliyoni 1.68 ni urubuga ruzwiho gucuruza ibihangano by’ abahanzi ariko bo bahisemo kurukoresha bamamaza mubutumwa bwiza mu ndirimbo.
Kurubu indirimbo nyinshi z’iyi korali zimaze kurebwa inshuro zibarirwa muri za miliyoni, ibintu bigaragaza uburyo ubutumwa bwabo bukomeje kugera ku bantu benshi hirya no hino ku Isi.
Iki gitaramo k’ ivuga butumwa kiswe “God Painted Our Story” gitegerejwe n’ abatari bake bari mu ngeri zigiye zitandukanye bategereje kumva ibyiza Ambassador of Christ ya bateguriye kuri uwo munsi. Byitezwe ko kizahuza abaririmbyi batandukanye, abanyamadini, ibyamamare, abayobozi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel baturutse mu mpande zitandukanye.
Hasigaye iminsi mike ngo iki gitaramo kibe, abakunzi ba Ambassadors of Christ bakomeje kwitegura kuzifatanya na yo mu kwizihiza imyaka 30 y’urugendo rwaranzwe no kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, mu masengesho no mu murimo w’Imana Ibi byatumye iyi korali iba imwe muri korali zikomeye muzikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku rwego mpuzamahanga.






