Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye igikorwa cyo kwangiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye igikorwa cyo kwangiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, byakusanyijwe mu mirenge igize aka Karere, bugasaba abaturage kwirinda kuzinywa no kuranga aho izindi ziri kugira ngo zangizwe, zitazagira ingaruka ku baturage.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 11 Kanama 2026, ubwo muri aka Karere haberaga igikorwa cyo kwangiza inzoga zitujuje ubuziranenge zo mu bwoko bw’ibyuma nka Mambo Gin na Uruvange.

Ku ikubitiro hagijwe amacupa 9,516 ya Mambo, n’amacupa 4,332 y’inzoga yo mu bwoko bwa Uruvange, byakuwe mu baturage mu mirenge itandukanye igize aka Karere ka Ngoma.

Bamwe mu baturage bari basanzwe banywa izi nzoga baganiriye na Ikirezi Media bavuga ko nubwo batangira kuzimena byabababaje ariko ubu bamaze kubona impinduka kuko basigaye bakorera amafaranga bakayabika bakita ku miryango yabo bitandukanye na mbere.

Kabirigi Yunusu ukorera akazi k’ubukarani mu mujyi wa Kibungo, yagize ati: “Mu kazi dukora ka buri munsi wasangaga hari abasinze akazi bakagakora nabi, kuko babaga basinze ariko ubu akazi kacu kari gukorwa neza, abantu bari kuza amafaranga bakoreye bayafite batayangije. Ubuyobozi bwarakoze kuba bwaradufashije kwangiza ibi binyobwa.”

Nshimiyimana Dieudonne na we yagize ati: “Izi nzoga nazinywaga cyane, ku buryo udufaranga nakoreye zadutwaraga, wanywaga inzoga imwe, washyiraho iya kabiri ukaba wamaze kwinyarira. Muri iyi minsi bamaze bazihagaritse byamfashije kubika amafaranga yanjye kuko mbere wasangaga ntayararana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose avuga ko iki gikorwa cyo kwangiza inzoga zitujuje ubuziranenge cyahereye mu Murenge wa Kibungo ko no mu yindi mirenge igikorwa kiza kuhakomereza.

Asaba abaturage bakizibitse kuzitanga zikamenwa kuko zangiza ubuzima bw’Abaturage.

Yagize ati: “Twakoze igikorwa cyo kwangiza inzoga zitujuje ubuziranenge aho twibanze ku nzoga ya Mambo n’Uruvange, ariko dufite n’ubundi bwoko bwinshi tugomba kwangiza. Iki gikorwa kiraza no gukomereza mu mirenge yose ku buryo zirangira mu baturage. Icyo dusaba abaturage ni uko umuturage wese ufite iyi nzoga yaciwe ko yayigeza ku buyobozi bw’umurenge kandi tukanasaba umuturage ko aho aba yayibonye yayizana zikareka kutwicira abaturage.”

Kugeza ubu mu Karere ka Ngoma hamaze gukusanywa amacupa arenga ibihumbi 60 y’inzoga zo mu moko atandukanye, yiganjemo iz’ibyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *