Davido yasabye Donald Trump n’umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi ikibazo cy’ amatora ya Guverineri muri Leta ya Osun mu gihugu cya Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, David Adeleke uzwi nka Davido, yasabye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ndetse n’umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi amatora ya Guverineri wa Leta ya Osun, ateganyijwe ku wa 15 Kanama 2026.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 11 Kanama 2026, Davido yavuze ko ahangayikishijwe n’uko hari amakuru agaragaza ko hashobora kubaho urugomo, iterabwoba cyangwa ibikorwa bishobora kubangamira demokarasi muri ayo matora.

Yagize ati: “Abaturage ba Osun bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gutora mu bwisanzure, mu mahoro kandi nta bwoba. Ndasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi aya matora no gushishikariza inzego zibishinzwe kurinda umutekano w’abatora no kubahiriza amajwi yabo.”

Yakomeje agira ati: “Ntidushaka kumena amaraso. Ntidushaka iterabwoba. Turashaka amahoro, gukorera mu mucyo n’amatora aboneye.” Mu butumwa bwe yanashyizeho ikimenyetso cya @realDonaldTrump.

Doreko umuhanzi Davido ari mwishywa wa Guverineri wa Osun, Ademola Adeleke, uri kwiyamamariza kongera kuyobora iyo Leta.

Ubu busabe bwe buje nyuma y’impaka zakurikiye icyemezo cy’Urwego rwa Nigeria rushinzwe kurwanya ruswa n’ibyaha by’iyezandonke EFCC cyo gufunga konti za Leta ya Osun, ruvuga ko rukeka ko habayeho ibikorwa by’iyezandonke.

EFCC yavuze ko yabonye amafaranga yimurwa ava kuri izo konti ajyanwa ku zindi konti zifatwa nk’izikemangwa kuva ku wa 2 Kanama 2026, bityo ifata icyemezo cyo kuzihagarika ishingiye ku mategeko agenga uru rwego.

Tinubu yategetse ko konti zifungurwa

Mu gihe impaka zari zikomeje, Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu yategetse EFCC gukuraho icyemezo cyo gufunga izo konti.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Tinubu yavuze ko nubwo EFCC ifite uburenganzira bwo gukora iperereza, igihe yafatiye icyo cyemezo cyatumye abantu batekereza ko Leta nkuru ishaka kugira uruhare mu matora ya Osun.

Yashimangiye ko inzego zishinzwe kurwanya ruswa zigomba gukora akazi kazo mu bwigenge, ariko zikanirinda ibikorwa bishobora guteza impungenge mu bihe by’amatora.

Abanyamategeko banenze EFCC

Perezida w’Umuryango w’Abavoka muri Nigeria NBA Afam Osigwe, yanenze icyemezo cya EFCC, avuga ko nta rwego rufite ububasha bwo guhagarika ibikorwa bya konti z’ubutegetsi bw’Intara yose mu buryo rusange.

Yasobanuye ko niba hari konti imwe ikekwaho gukoreshwa mu buriganya, EFCC ishobora gusaba urukiko kuyihagarika, ariko ko gufunga konti zose za Leta ya Osun ari ugukoresha ububasha nabi kandi binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Hagati aho, Guverineri Ademola Adeleke yamaze kuregera EFCC mu rukiko, ayisaba indishyi zingana na miliyari 2 z’amanaira, ayishinja kumuteza igihombo no kubangamira imikorere ya Leta ya Osun.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *