RIB yemeje ko yataye muri yombi Shema Fabrice usanzwe ari Umuyobozi wa FERWAFA.

Sangiza iyi nkuru

Ngoga Shema Fabrice Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA yatawe muri yombi ku wa Kabiri, tariki ya 11 Kanama 2026, akurikiranyweho gukoresha sheki itazigamiye, ni ukuvuga sheki yatanzwe nta mafaranga ahagije yari ari kuri konti.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Murangira B. Thierry, yatangaje ko yataye muri yombi Perezida wa FERWAFAF Ngoga Shema Fabrice akaba akurikiranyweho gukoresha sheki itazigamiye.

RIB yavuze kandi ko iri gukora iperereza no ku byaha bishobora kuba bifitanye isano n’iki kibazo, ariko ntiyatangaje ibisobanuro birambuye.

Ngoga Fabrice Shema yatorewe kuyobora FERWAFA muri Kanama 2025, nyuma yo kuba Perezida w’ikipe ya AS Kigali.

Ni na we washinze ndetse anayobora sosiyete Africa Medical Supplier Plc ikora ubucuruzi bw’ibikoresho n’imiti byifashishwa mu buvuzi mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mwaka wa 2025, iyi sosiyete ikora ubucuruzi bw’ ibikoresho n’ imiti Africa Medical Supplier Plc yavuzwe cyane nyuma yo gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 5 Frw, zimara imyaka itanu kandi zitanga inyungu ya 13.25% ku mwaka, nyuma ziza no kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Ngoga Shema Fabrice afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Murangira B. Thierry  yemeje aya makuru, avuga ko Shema afungiye kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu Karere ka Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.

Nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya, umuntu wese ukurikiranyweho icyaha afatwa nk’umwere kugeza igihe ubutabera rubimuhamije.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *