Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, King Saha, yatangaje ko yamaze kurekurwa nyuma yo gufungwa by’agateganyo ku wa Kabiri tariki 11 kanama 2026 ibintu byateje impagarara n’impungenge mu bakunzi be, mu gihe hasigaye iminsi mike ngo akore igitaramo gikomeye yari ategerejweho ku wa Gatanu tariki 14 kanama 2026.


Amakuru yatangajwe n’ababonye ibyabaye avuga ko King Saha yafatiwe iwe mu gace ka Kyanja nyuma yo kumara umunsi azenguruka Umujyi wa Kampala yamamaza igitaramo cye. Bivugwa ko inzego z’umutekano zageze iwe zitwaje intwaro mbere yo kumujyana ahantu hatahise hatangazwa.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza urujijo rwabaye muri icyo gikorwa, aho bamwe mu babibonye bavuze ko humvikanye urusaku rw’amasasu. Hari kandi amakuru avuga ko umugabo umwe yarashwe mu kuguru, ahita ajyanwa kwa muganga, nubwo kugeza ubu nta rwego ruratangaza ayo makuru.

Nyuma y’amasaha make, King Saha afashwe yongeye guha ikizere ababakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yanditse ubutumwa bugufi bugira buti: “Narekuwe, murakoze ku masengesho yanyu.”
Nimugihe yemeje ko yarekuwe, uyu muhanzi womuri Uganda King Saha ntiyasobanuye impamvu yatumye afungwa, aho yari afungiye cyangwa niba hari ibyo akurikiranweho n’inzego z’ubutabera.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano muri Uganda ntiziragira icyo zitangaza ku byabaye, mu gihe abakunzi ba King Saha bakomeje kwishimira ko yamaze kurekurwa.
Ssemanda Manisul, wamamaye ku izina rya King Saha, ni umuhanzi wo muri Entebbe muri Uganda uririmba injyana za Afrobeat na Zouk. Uretse kuba ari umuhanzi, ni na Umuyobozi Mukuruwa sosiyete itunganya ikanareberera inyungu z’abahanzi yashinze yitwa Kings Love Entertainment.


YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI



