Nel Ngabo yerekeje i Burayi ku nshuro ya mbere, agiye gutaramira muri “AfrOstrava 2026” azahurirayo na Kivumbi King na CKay.

Sangiza iyi nkuru

Nel Ngabo usanzwe akora umuziki hano mu Rwanda yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho agiye kwitabira iserukiramuco mpuzamahanga rya “AfrOstrava 2026”, rizabera mu Mujyi wa Ostrava muri Repubulika ya Tchèque.Ni ku nshuro ya mbere uyu muhanzi akoze urugendo rugana ku Mugabane w’u Burayi, ibintu yavuze ko ari inzozi yari amaranye igihe kinini.

Iri serukiramuco rizahuza abahanzi batandukanye baturutse muri Afurika no mu bindi bice by’isi, rikaba ritegerejweho kuzitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’umuziki baturutse mu bihugu bitandukanye. Nel Ngabo azataramana n’abandi bahanzi barimo Kivumbi King, nawe uhagarariye u Rwanda, ndetse n’umunya-Nigeria CKay.

Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri  tariki 11 Kanama 2026, ni bwo Nel Ngabo yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yerekeza muri Repubulika ya Tchèque. Mbere yo guhaguruka, yagaragaje ibyishimo n’amatsiko afite yo guhura n’abafana bashya ndetse no guhagararira igihugu cye ku rubyiniro mpuzamahanga.

Yavuze ko uru rugendo rufite igisobanuro gikomeye kuri we kuko ari ubwa mbere agiye ku Mugabane w’u Burayi, aho yavuze ko kuva kera yari afite inzozi zo kuzagera kuri uyu mugabane no kuhataramira.

Ati: “Ni ibyishimo bikomeye kuri njye. U Burayi ni hamwe mu hantu nahoraga nifuza kuzagera. Kuba ngiyeyo nkiri umuhanzi ugiye kuririmba imbere y’abafana baturutse mu bihugu bitandukanye ni umugisha ukomeye. Mfite amatsiko yo guhura n’abafana bashya no kubereka umuziki nyarwanda.”

Nel Ngabo yavuze ko yiteguye gutanga igitaramo cyiza kizerekana urwego umuziki nyarwanda ugezeho, ashimangira ko yifuza ko abazitabira AfrOstrava 2026 bazarushaho kongera gusobanukirwa ndetse nokongera kubona ishusho nziza y’umuziki wo mu Rwanda.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko gutumirwa muri iri serukiramuco ari ikimenyetso cy’uko ibikorwa by’abahanzi nyarwanda bikomeje kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Yagaragaje ko gukorera umuziki ufite ireme no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga bisaba gukora cyane, kwihangana no guhora ushaka gutera imbere.

Ku ruhande rw’abakunzi be, benshi bagaragaje ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bamwifuriza urugendo rwiza n’intsinzi muri iri serukiramuco. Bamwe bagaragaje ko kuba Nel Ngabo na Kivumbi King bagiye guserukira u Rwanda muri AfrOstrava 2026 ari ishema rikomeye ku muziki nyarwanda.

AfrOstrava ni rimwe mu maserukiramuco akunze guhuriza hamwe abahanzi baturutse muri Afurika n’abo mu bindi bihugu bigiye bitandukanye akagira Uruhare runini mu guteza imbere umuco, umuziki no guhuza abantu b’ingeri zitandukanye binyuze mu buhanzi.

Buri mwaka ryitabirwa n’ibihumbi by’abafana baturutse impande n’ impande baje kwirebera abahanzi baturutse mubihugu bigiye bitandukanye ndetse rikitabirwa n’abahanzi bafite amazina akomeye ku mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Kwitabira iri serukiramuco biha Nel Ngabo amahirwe yo kwagura umubare w’abamukurikira, kumenyekanisha umuziki we ku rwego mpuzamahanga no kubaka umubano n’abahanzi n’abategura ibitaramo bo mu bihugu bitandukanye.

Mu myaka ishize, Nel Ngabo yakomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bato bafite ejo hazaza heza mu muziki nyarwanda. Indirimbo ze zakunzwe n’abatari bake, ndetse yakomeje kwitabira ibitaramo bitandukanye imbere mu gihugu.

Mu gihe Nel Ngabo yitegura kuririmbira i Ostrava, abakunzi be bakomeje kumwifuriza kuzatanga igitaramo kizahesha ishema igihugu, ndetse bakaba bizeye ko iri serukiramuco rizamubera urubuga rwo kwagura ibikorwa bye no kugera ku nzozi zo guko umuziki ku rwego rw’isi.

YANDITWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *