ArtRwanda-Ubuhanzi Igarutse ku nshuro ya kane gushyigikira urubyiruko rw’ u Rwanda mu kugaragaza impano

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rw’ u Rwanda rwahawe amahirwe mashya yo kugaragaza impano m’ ubuhanzi bushingiye k’ umuco nyarwanda n’ ibya agaciro kuba rwongeye guhabwa amahirwe yo kwigaragaza no guteza imbere ejo hazaza harwo, nyuma y’uko gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi itangaje ko amarushanwa yayo agarutse ku nshuro ya kane.

Ni icyiciro gitegerejwe na benshi, cyane cyane urubyiruko rufite impano mu nzego zitandukanye z’ubuhanzi, kuko kizibanda ku guteza imbere ibihangano bishingiye ku murage n’umuco by’u wa Abanyarwanda.

Ku wa 11 Kanama 2026, ArtRwanda-Ubuhanzi yatangaje aya makuru ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram, aho yashishikarije urubyiruko gukomeza gukurikirana imbuga nkoranyambaga zayo kugira ngo ruzabone amakuru yose ajyanye n’itangira ry’amarushanwa, ibisabwa ndetse n’igihe cyo kwiyandikisha.

Mu butumwa bwayo, ArtRwanda-Ubuhanzi yagaragaje ko icyiciro cya kane kizashyira imbaraga mu gushaka no guteza imbere impano zishingiye ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda, hagamijwe gufasha urubyiruko gukoresha ubuhanzi nk’umuyoboro wo kubungabunga umurage igihugu gifite no kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Yagize iti: “Amarushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi yagarutse mu cyiciro cyayo cya kane, mu rugendo rugamije gushaka impano mu byiciro bitandukanye. Kuri iyi nshuro, aya marushanwa azibanda ku guteza imbere impano n’ibihangano bishingiye ku murage Nyarwanda ndetse biteza imbere umuco Nyarwanda.”

Abategura aya marushanwa batangaje ko amakuru arambuye ku urubyiruko ruzaba rushaka kwitabira aya marushanwa uburyo bwo kwiyandikisha, kumenya ibisabwa n’ingengabihe y’ibikorwa buzatangazwa mu minsi iri imbere

Basabye urubyiruko rufite impano gukomeza gukurikirana imbuga za ArtRwanda-Ubuhanzi kugira ngo rutazacikanwa n’ayo mahirwe.

ArtRwanda-Ubuhanzi ni gahunda y’igihugu yatangijwe mu mwaka wa 2018, ishyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Intego yayo ni ugushakisha, kuzamura no gushyigikira urubyiruko rufite impano zitandukanye.

Urubyiruko rwu Rwanda rufite amahirwe akomeye kuberako burimpano yose izashyigikirwa binyuze mu marushanwa, amahugurwa, ubujyanama ndetse no kuruhuza n’amahirwe y’akazi n’amasoko y’ibihangano byarwo.

Iyi gahunda yakomeje kuba ihuriro rikomeye rifasha urubyiruko rw’Abanyarwanda kubona amahirwe yo kwinjira mu ruganda rw’ubuhanzi no guteza imbere impano zarwo. Uretse guhatanira ibihembo, abitabira bahabwa amahugurwa abafasha kongera ubumenyi mu myuga y’ubuhanzi, bakagira n’abajyanama babafasha guhindura impano zabo ibikorwa bibabyarira inyungu za buri munsi.

Abahatana bazaba bafite amahirwe yo guhatanira kwigaragaza mu byiciro bitandukanye birimo umuziki n’imbyino, imideli, ikinamico n’urwenya, gufata amashusho na filime, gufotora, ubuvanganzo n’ubusizi, ubugeni n’ubushushanyi, ndetse n’ubugeni bukoresha ikoranabuhanga.

ArtRwanda-Ubuhanzi yakomeje gutanga amahirwe ku rubyiruko rufite impano zinyuranye.

Imibare itangazwa n’iyi gahunda igaragaza ko kuva yatangira yakomeje gutanga umusaruro ugaragara.

Mu byiciro bitatu byabanje, abantu barenga 7,000 basabye kwitabira amarushanwa, mu gihe 174 ari bo batoranyijwe kugira ngo bahabwe amahugurwa, ubujyanama n’inkunga zitandukanye zo guteza imbere impano zabo.

Mu mwaka wa 2025, ArtRwanda-Ubuhanzi yongeye kuzana udushya itegura irushanwa ryihariye ryiswe All Stars Edition, ryahuje abahanzi bari baratsinze mu byiciro byabanje.

Iri rushanwa ryari rigamije kubafasha guteza imbere imishinga yabo y’ubuhanzi no kongera kubahuza n’amahirwe mashya yo kwagura ibikorwa byabo.

Mu myaka ishize, bamwe mu banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi bakomeje kwigaragaza haba mu Rwanda no hanze yarwo, ibintu byatumye iyi gahunda ifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye zifasha urubyiruko kubaka umwuga w’ubuhanzi bufite ireme.

Icyiciro cya kane cya ArtRwanda-Ubuhanzi gitegerejweho kuzamurikira abanyarwanda impano nshya, kongera guha urubyiruko urubuga rwo kwigaragaza no kubaka ejo hazaza harwo binyuze mu ubugeni ndetse n’ ubuhanzi.

Byitezwe kandi ko kizagira uruhare mu kubungabunga umurage w’u Rwanda, guteza imbere umuco Nyarwanda no gukomeza kubaka uruganda rw’ubuhanzi nk’urwego rutanga imirimo n’umusanzu mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Hari urubyiruko rwinshi rufite impano zitandukanye ariko rukaba rutarabona amahirwe yo kuzigaragaza, iki cyiciro cya kane cya ArtRwanda-Ubuhanzi kizaba intambwe ikomeye ibageza ku nzozi zabo.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *