Micky yashimiye AG wamwemeye we n’umwana we, amubwira ko urukundo yamweretse rutagereranywa

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filime nyarwanda Mukobwajana Asifiwe, uzwi cyane nka Micky Rw, yashimiye byimazeyo umugabo we Agiraneza Pacifique, uzwi nka AG, kubera urukundo n’ubwuzu yamugaragarije, by’umwihariko kuba yaramwemeye we n’umwana we.

Micky yagaragaje aya marangamutima mu butumwa burebure yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yashimiye umugabo we kuba yarahisemo kumubana nubwo hari amagambo atandukanye abantu bavugaga ku buzima bwe bwite.

Yavuze ko AG atigeze aha agaciro ibitekerezo cyangwa amagambo yavugwaga n’abandi, ahubwo ko yamurebye nk’umuntu ufite agaciro, akamukunda uko ari ndetse akamugirira icyizere.

Micky yavuze ko nubwo hari abakobwa benshi bashobora gufatwa nk’abafite amahirwe menshi yo gushaka, AG we yahisemo gukurikira umutima we, amuhitamo nta kureba ku mateka ye cyangwa ku byo abantu bamuvugagaho.

Ati: “Mugabo wanjye, ndashaka kugushimira cyane kuba utaritaye ku magambo mabi abantu bavugaga, ahubwo ukemera kunyemera ukangira umugore wawe.”

Yakomeje agira ati: “Hari abakobwa benshi beza, batabyaye, baturuka mu miryango myiza, ariko wowe ibyo byose warabirebye urabyirengagiza, uhitamo njye. Ikirenze byose, wankundiye n’umwana wanjye, uramwemera kandi umufata nk’uwawe. Ibyo ni ikintu ntazigera nibagirwa.”

Micky yavuze ko kuba AG yarakiriye umwana yari asanzwe afite, akamufata nk’uwe, ari kimwe mu bintu byamweretse urukundo nyarwo n’umutima udasanzwe.

Yagaragaje ko atari buri muntu ushobora kwemera umwana w’umugore nk’uwe bwite, cyane cyane iyo atari umwana bafitanye amaraso, bityo ko kuri we igikorwa cya AG gifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwabo.

Uyu mukinnyi wa filime kandi yashimiye umugabo we kuba yaramubereye inshuti, umufasha ndetse n’umukunzi, avuga ko urukundo yamweretse atazigera arwibagirwa.

Ati: “Urakoze kuba waranyemeye, ukankunda, ukemera umwana wanjye kandi ugahitamo kubaka ubuzima nanjye. Ndagushimira cyane, kandi ndagukunda birenze amagambo.”

Ubu butumwa bwa Micky bwakiriwe neza n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bamushimira kuba yaragaragaje ku mugaragaro ko yishimira umugabo we ndetse n’urukundo amwereka.

Bamwe mu bamukurikira bavuze ko amagambo ye agaragaza ko urukundo nyarwo rudakwiye gushingira ku mateka y’umuntu cyangwa ku byo abandi bamuvugaho, ahubwo ko rushingira ku kwizerana, kubahana no kwakirana uko umuntu ari.

Abandi bashimye AG ku kuba yarakiriye umwana wa Micky nk’uwe, bavuga ko ari urugero rwiza rw’uko urukundo rushobora kurenga imipaka y’amaraso, maze abantu bakubaka umuryango ushingiye ku rukundo no ku bwumvikane.

Nubwo Micky atigeze agaragaza mu buryo burambuye amagambo mabi yavugwaga kuri we cyangwa ibihe bikomeye yaba yaranyuzemo mbere yo kubana na AG, ubutumwa bwe bugaragaza ko yishimiye urugo rwe ndetse akaba ashima cyane umugabo we ku cyizere n’urukundo yamugiriye.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *