Kigali igiye kwakira bwa mbere ku mugabane wa Afurika iserukiramuco mpuzamahanga “Art Fusion Night Rwanda”, rizahuza abahanzi, abanyamideli, abahanga mu nganda ndangamuco, abashoramari n’abakunzi b’ubuhanzi baturutse mu Rwanda no mu mahanga.


Iri serukiramuco rizaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, rikaba rigiye kubera i Kigali nyuma yo gukorerwa mu mijyi itandukanye irimo Dubai na Houston.
“Art Fusion Night Rwanda” yateguwe ku bufatanye na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, aho intego nyamukuru ari ugushyiraho urubuga ruhuza ubuhanzi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’umuco, hagamijwe guteza imbere inganda ndangamuco no gufasha abahanzi kubaka imishinga n’imyuga birambye.
DJ Neptune mu bazasusurutsa iri serukiramuco
Mu byamamare bizitabira “Art Fusion Night Rwanda” harimo DJ Neptune wo muri Nigeria, umwe mu ba-DJ bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika.
DJ Neptune azatanga ikiganiro cyihariye kizibanda ku rugendo rw’imyaka isaga 20 amaze mu muziki, uburyo bwo kubaka umwuga urambye, gukorana neza n’abandi ndetse no guhangana n’impinduka zikomeje kugaragara mu ruganda rw’umuziki.
Biteganyijwe kandi ko uyu mu-DJ azasusurutsa abazitabira iri serukiramuco mu gitaramo kizaba ari kimwe mu bice by’imyidagaduro bizaryongerera umwihariko.


Michael Makembe azagaruka ku ruhare rw’umuziki mu guhuza abantu
Umuhanzi Michael Makembe na we azaba mu bitabiriye iri serukiramuco, aho azaganira ku ruhare rw’umuziki mu guhuza abantu bafite imico n’inkomoko zitandukanye.
Azagaragaza uburyo ibikorwa bye bishingiye ku bushakashatsi, umuco ndetse no kugerageza injyana zitandukanye bishobora gufasha umuziki kuba igikoresho cyo kubika amateka no guteza imbere umuco.
Kaya Byinshii azatanga ikiganiro ndetse anataramire abazitabira
Kaya Byinshii, umuhanzi wamenyekanye mu bitaramo n’amaserukiramuco mpuzamahanga, na we azagaragara muri iki gikorwa.
Azatanga ikiganiro kizakurikirwa n’igitaramo cya Live, aho azibanda ku kamaro ko kugumana umwimerere mu buhanzi, kugira ubutwari bwo kwigaragaza no gukora ibihangano bifite ubutumwa bwubaka sosiyete.
Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie na we azatanga ikiganiro
Abazitabira “Art Fusion Night Rwanda” bazagira kandi amahirwe yo gukurikirana ikiganiro cya Nishimwe Naomie, wabaye Miss Rwanda 2020.
Azaganira ku gitabo cye yise “More Than a Crown”, asangize abazitabira ku rugendo rwe, kugira intego no kutagendera ku byubahiro cyangwa ikamba umuntu yigeze kwambara gusa.
Iki kiganiro kizaba kigamije gutera urubyiruko imbaraga zo kwizera ubushobozi bwabo, gushyiraho intego no kubaka ejo hazaza hashingiye ku cyerekezo gifatika.

Hazagarukwa ku hazaza h’inganda ndangamuco muri Afurika
Undi uzatanga ikiganiro ni Rizinde Khalilu Rahman, uzaganira ku nsanganyamatsiko igira iti “Designing Africa’s Creative Future”.
Iki kiganiro kizibanda ku buryo Afurika yakomeza kubaka inganda ndangamuco zifite ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga.
Hazagaragazwa ko kugira impano byonyine bidahagije, ahubwo hakenewe ikoranabuhanga, udushya, ishoramari n’imiyoborere myiza kugira ngo urwego rw’ubuhanzi n’umuco rutere imbere.

Iminsi itatu yuzuyemo ubuhanzi, imideli n’ubucuruzi
Mu minsi itatu “Art Fusion Night Rwanda” izamara, abazitabira bazahabwa umwanya wo kwishimira ibitaramo bya Live, imurikabikorwa ry’ubuhanzi, imideli, amasoko y’ibihangano n’ibiganiro by’inzobere.
Hazaba kandi amahirwe yo guhura n’abashoramari ndetse n’abandi bakora mu nganda ndangamuco, ibintu bitegerejweho gufungurira urubyiruko n’abahanzi amarembo mashya y’ubufatanye n’iterambere ry’ibikorwa byabo.
Abategura iri serukiramuco bavuga ko intego yabo itari ugutegura igitaramo gusa, ahubwo ari ukubaka urubuga ruhuza abahanzi, abashoramari, abakora ubucuruzi n’inzobere mu ikoranabuhanga, kugira ngo ubuhanzi bugire uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu.
Kuba Kigali ari yo yahiswemo kwakira ku nshuro ya mbere iri serukiramuco ku mugabane wa Afurika, bifatwa nk’amahirwe yo gukomeza kwerekana ubushobozi bw’u Rwanda mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga byibanda ku buhanzi, umuco n’inganda ndangamuco.
“Art Fusion Night Rwanda” kandi itegerejweho gutanga urubuga ku bahanzi b’Abanyarwanda rwo guhura n’abakomeye mu nganda ndangamuco, kwagura imikoranire no kubona amahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa byabo ku rwego mpuzamahanga.
Muri rusange, iri serukiramuco rizaba umwanya wo kwizihiza ubuhanzi bwa Afurika, gusangira ubunararibonye, guhanga imikoranire mishya no guteza imbere impano z’urubyiruko, mu gihe Kigali ikomeje kwigaragaza nk’umujyi ushobora kwakira ibikorwa bikomeye by’ubuhanzi n’imyidagaduro mpuzamahanga.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




