Kayonza: Umuturage wari kuri Moto yapfiriye mu mpanuka, bamwe bakeka ko yaba yishwe

Sangiza iyi nkuru

Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, umuturage wari utwaye Moto yapfiriye mu mpanuka, nyuma yo kugonga umukingo w’umuhanda. Abaturage bari bamubonye bwa mbere bakekaga ko yaba yishwe n’abantu bataramenyekana.

Ibi byabereye mu Kagari ka Cyinzovu, ku muhanda unyuramo ibinyabiziga biremereye, ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.

Abaturage bo muri aka gace batangaje ko babonye umuntu aryamye ku muhanda yapfuye, ndetse bamwe mu bamubonye bwa mbere bavuga ko uko yari ameze byatumaga bakeka ko yaba yagabweho igitero n’abantu bataramenyekana.

Bamwe mu baturage kandi bavuga ko muri aka gace hasanzwe hagaragara abantu batega ibinyabiziga binini, cyane cyane bagamije kubyiba cyangwa kubambura.

Icyakora, Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko uyu muntu yishwe n’abandi bantu, ahubwo ko yapfuye azize impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizeyimana, yabwiye IKIREZIMEDIA.COM ko nyakwigendera yari atwaye Moto afite ibicuruzwa bya magendu bizwi nka Caguwa, akaba yaragendaga ku muvuduko ukabije.

Yavuze ko uyu mugabo yaje kugonga umukingo w’umuhanda, bikamuviramo gukomereka bikomeye ndetse agahita apfa.

“Ni impanuka yabaye. Uyu muntu yari atwaye Moto afite forode, agenda ku muvuduko ukabije, agonga umukingo w’umuhanda ahita apfa.”

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko nyakwigendera yari azwi nka Jean Paul, akaba yarakomokaga mu Murenge wa Nyamugari, mu Karere ka Kirehe. Polisi na yo yemeje ko nyakwigendera akomoka mu Karere ka Kirehe.

Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana iby’iyi mpanuka.

YANDITWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *