Equity Bank Rwanda PLC yafashije Abanyeshuri 32 kujya kwiga mu Mahanga

Sangiza iyi nkuru

Equity Bank Rwanda yafashije Abanyeshuri 32 b’Abanyarwanda bahawe buruse zo gukomeza amasomo ya kaminuza mu mahanga, muri gahunda igamije guteza imbere uburezi no gutegura abayobozi b’ejo.

Equity Bank Rwanda yafashije Abanyeshuri 32 yatoranyije ikabaha buruse zo kujya gukomeza amashuri muri kaminuza zo mu bihugu bitandukanye byo hanze y’u Rwanda.

Iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa binyuze muri Equity Group Foundation, ikorera mu bihugu bitandukanye Equity Bank Group ikoreramo. Iyi foundation ifite intego yo kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, uburezi, iterambere ry’ubukungu ndetse no kurengera ibidukikije.

Mu Rwanda, Equity Group Foundation ifite gahunda zitandukanye zigamije gufasha abaturage kwiteza imbere, aho uburezi buri mu by’ingenzi yibandaho.

Muri gahunda zayo harimo gutanga amahirwe yo kwimenyereza umwuga ku banyeshuri ndetse no gutanga buruse ku banyeshuri bagaragaje umusaruro mwiza mu masomo yabo.

Abanyeshuri 32 bagiye gukomereza amasomo yabo mu mahanga

Muri uyu mwaka, abanyeshuri 32 ni bo bahawe buruse zizabafasha gukomeza amasomo ya kaminuza mu bihugu bitandukanye byo hanze y’u Rwanda.

Abahawe aya mahirwe bavuga ko bishimiye cyane inkunga Equity Bank yabahaye, bavuga ko izabafasha kugera ku ntego zabo no gutegura neza ejo hazaza habo.

Equity Bank ivuga ko mu gutoranya abahabwa izi buruse yibanda ku banyeshuri bagaragaje umusaruro ukomeye mu masomo yabo.

Mu Rwanda, buri shami rya Equity Bank rihagararirwa n’abanyeshuri babiri, umuhungu n’umukobwa, batanga amahirwe yo gutoranywamo abahabwa buruse zo gukomeza amasomo yabo muri kaminuza zo hanze.

“Turashaka gutegura abayobozi beza b’ejo”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Equity Group Foundation muri Equity Bank Rwanda, Royce Bamwine, avuga ko iyi gahunda igamije kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage no kubaka ubushobozi bw’abazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagaragaje ko imwe mu ntego nyamukuru ari ugufasha abantu kuva ku rwego rumwe rw’iterambere bakagera ku rundi, binyuze mu mahirwe y’uburezi n’andi gahunda z’iterambere.

Ati” gahunda yo gutanga buruse igamije kandi gutoza no gutegura abayobozi beza bazagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Buruse zatanzwe ku nshuro ya gatanu

Equity Bank imaze gutanga buruse ku banyeshuri bo mu Rwanda ku nshuro ya gatanu.

Muri iyi myaka yose, abanyeshuri bamaze guhabwa izi buruse bose hamwe bagera ku 105, bakaba barabonye amahirwe yo gukomeza amasomo yabo muri kaminuza zo hanze y’u Rwanda.

Nyuma yo kurangiza amasomo, aba banyeshuri bafite uburenganzira bwo gushaka akazi aho ari ho hose babonye amahirwe, mu gihe bafite n’amahirwe yo gukorana na Equity Bank bitewe n’imyanya y’akazi iboneka.

Equity Bank ivuga ko iyi gahunda ari imwe mu nzira ikoresha mu gushora mu rubyiruko no mu burezi, hagamijwe kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abantu bazagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda no mu karere.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *