
Enock Uwizeye wamamaye nka Kagarara, ubu unazwi nka Ashton Small, akomeje kwandika amateka mu rugendo rwe rwo gukoresha imbuga nkoranyambaga. Mu gihe ari gusatira abagera kuri miliyoni y’abamukurikira kurubuga rwa Instagram, yongeye gutumirwa nk’umushyitsi mukuru mu nama mpuzamahanga ya Fly Connect Creator Summit 2026 izabera muri Armenia.
Fly Connect Creator Summit ni imwe mu nama zikomeye zihuza abahanga muguhanga udushya kumbuga nkoranyambaga, abashoramari, ibigo by’ikoranabuhanga n’abafatanyabikorwa batandukanye bagamije kungurana ibitekerezo ku iterambere.
Enock Uwizeye uzwi nka Ashton Small cyagwa kagarara Biteganyijwe ko azatambutsa ikiganiro gishingiye ku rugendo rwe mugukora video zatumye amenyekan ndetse no kudacika intege byamugaragayeho.Ibi bibaye mu gihe kagarara akomeje gusatira indi ntego ikomeye yihaye afatanyije n’umunyamerika Ashton Hall, yo kuzuza miliyoni imwe y’ abamukurikira kurubuga rwa Instagram.
Kugeza ubu konti ya Kagarara irigukurikirwa n’abarenga ibihumbi 903, bivuze ko asigaje abatageze ku bihumbi 100 gusa kugira ngo yuzuze miliyoni imwe.kagarara amaze gushyira kuri Instagram amashusho n’ubutumwa bigera kuri 467, aho ubutumwa bwe bwinshi bushingiye ku ijambo rigira riti “Disability is not inability”, igaragaza ko kuba umuntu afite ubumuga bidasobanuye ko adashoboye.
Mu gihe cyashize, Kagarara yagaragaje ko ashaka gukoresha izina rye mu guhindura imyumvire ya sosiyete ku bantu babana n’ ubumuga, agaragaza ko na bo bashoboye kugera kuntego zabo kandi byabambutsa imipaka myinshi bakagera k’ urwego mpuzamahanga igihe bahawe amahirwe kandi bakagira icyizere cyo kuyakoresha.
Kagarara yatangiye kwigarurira imitima ya benshi no kwamamara nyuma yo gukora amashusho yigana uburyo Umunyamerika Ashton Hall ashyira hanze amashusho agaragaza uburyo atangira umunsi we, ariko ayahuza n’ubuzima bwo mu Rwanda ndetse n’ubutumwa bwo kwigisha abantu kudacibwa intege mubyo bakora.
Ku wa 16 Kamena 2026, yasohoye amashusho atumira Ashton Hall mu Rwanda, amusaba kuza bagakorana imyitozo anamusabako yamwemerera bagasura hamwe muhantu hagaragaza cyane ubwiza bw’Igihugu cy’Imisozi Igihumbi nyuma y’ igihe gito Umunyamerika Ashton hall yaje kumwemerera ko bazajyana mu bihugu byose ateganya kuzasura.
Aba bombi Urugendo rwabo rwogusura ibihugu bitandukanye rwatangiriye muri Ghana ku wa 28 Kamena 2026, aho Ashton Hall yahise ashimira Kagarara kubwo imbaraga n’ ubwitange ashyira mubikorwa bye ndetse ahava amwise “Ashton Small”, izina ryatangiye gukoreshwa kumbuga nkoranyambaga za kagarara zose.
Mugihe bamaranye cyose Ashton Hall yasezeranyije Kagarara kumufasha kugera ku bantu miliyoni bamukurikira kurubugarwe rwa Instagram. amushyira mu mwirondoro wa konti ye kugira ngo abakunzi be bamumenye kandi batangire kumukurikira. igikorwa Ashton hall yakoze bidatinze cyatangiye gutanga umusaruro mu buryo bwihuse. muntangiriro za Nyakanga 2026, Kagarara yari afite abarenga gato ibihumbi 300 bamukurikira, ariko mu gihe kitageze k’ Ukwezi Ari gukurikirwa n’ abarenga ibihumbi 900.
Mu rugendo rwabo, Kagarara na Hall basuye Ghana, Nigeria, Cameroun na Bénin mbere yo kugera mu Rwanda ku wa 10 Nyakanga 2026.
Bakigera mu Rwanda bakiriwe n’abakunzi babo benshi, basura ahantu nyaburanga hatandukanye.
Umunyamerika Ashton Hall yakomeje kwerekana ko ashyigikiye Kagarara amugenera impamo y’ imodoka ndetse anamugenera amadolari ya Amerika ibihumbi bitanu yo kumufasha gutangiza umushinga uzamuteza imbere.
Kuri ubu, gutumirwa muri Fly Connect Creator Summit 2026 no kuba amaze kugera ku bantu barenga ibihumbi 903 bamukurikira kuri Instagram ni ibimenyetso by’uko izina rya Kagarara rikomeje kumenyekana k’ urwego mpuzamahanga.
Kagarara namara kuzuza miliyoni y’abamukurikira kurubuga rwa Instagram aziyongera ku mubare muto w’Abanyarwanda bafite uwo mubare kuri Instagram, barimo Bruce Melodie, The Ben, Meddy, Israel Mbonyi ndetse nabandi bakoresha uru rubuga.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




