Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika kazi Hayden Panettiere yibutswe n’ umuryango we mu muhango wo kumuha icyubahiro wabereye Malibu muri California ku wa 19 Nzeri 2026, nyuma y’ukwezi gushize yitabye Imana afite imyaka 36.
Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Connie Britton, Ruby Rose, Charles Esten, Evan Ross na Paris Hilton, ndetse na se waHayden Panettiere Alan “ Panettiere. Mu bitabiriye kandi, Charles Esten bahoze bakorana yavuze amagambo yo kumwibuka ndetse aririmba imwe mu ndirimbo bakoranye muri filime Nashville.

Hayden Panettiere yitabye Imana ku wa 16 Kanama 2026 mu gace ka amagepfo ya Carolina, aho abashinzwe iperereza ku cyaba cyarateye urupfu rwe batangaje ko bikekwa ko yaba yarishwe no kunywa ibiyobyabwenge birengeje urugero (overdose). gusa bavuze ko iperereza ku cyateye urupfu rwe rigikomeje ku girango hamenyekane icyaba cyarateye urupfu rwe.

Ise umubyara yavuze ko Hayden umukobwa we yari umuntu wuzuye urukundo, washimishaga abo babanaga ndetse n’abamubonaga kuri televiziyo no muri sinema. Hayden yari asanzwe azwi cyane muri filime zirangira ndetse n’ izu uruhererekane zirimo Heroes, Nashville na Remember the Titans. Kandi Mbere y’urupfu rwe, yari amaze iminsi asohoye igitabo kivuga ku buzima bwe bwite.

Hayden Panettiere Yasize umukobwa w’imyaka 11 witwa Kaya, yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we, uzwi mu mukino w’iteramakofe Wladimir Klitschko. Klitschko yavuze ko azakomeza kubwira umukobwa wabo amateka meza ya mama we kugira ngo azahore amwibuka. Abakunzi ba Hayden Panettiere bakomeje kumwunamira no kwibuka uruhare yagize muri sinema no mu myidagaduro mu gihe iperereza ku rupfu rwe rigikomeje.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI



