Inganda zitandukanye zikora ibisindisha mu Rwanda zafunzwe

Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA, kimaze gufunga inganda umunani zenga inzoga ndetse kinazambura uburenganzira bwo gukora. Inganda zimaze gufungwa zirimo urwamenyekanye ku izina rya Ingufu Gin hamwe n’izindi zirimo NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-Processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company…

Ikigo gishinzwe Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda, FDA, kimaze gufunga inganda umunani zenga inzoga ndetse kinazambura uburenganzira bwo gukora. Inganda zimaze gufungwa zirimo urwamenyekanye ku izina rya Ingufu Gin hamwe n'izindi zirimo NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-Processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd. FDA ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri iki Cyumweru, yasabye abaguze inzoga zikorwa n'izi nganda kuzikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo, itegeka ba nyir'izo nganda guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko kubikusanya no kubikura ku babiranguye. Abakwirakwiza ibyo binyobwa bagomba kandi gusubiza ibicuruzwa byose bisigaye ndetse n'ibyakusanyijwe aho byakorewe. Abakora ibyo binyobwa kandi bategetswe guha FDA raporo y'igikorwa cyo gukusanya ibyo binyobwa byose mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y'akazi uhereye kuri iki Cyumweru tariki 02 Kanama 2026 ubwo itangazo ryari rikimara gusohoka. Abakwirakwiza n'abacuruza ibinyobwa by'inganda zafunzwe bategetswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora. FDA isaba kandi abanywa ibi binyobwa kubivaho. FDA ivuga ko kutubahiriza aya mabwiriza bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n'amategeko n'amabwiriza abigenga, ndetse ko Urutonde rw'izindi nganda zizafatirwa ingamba ruzatangazwa mu gihe gikwiye, uko ibikorwa byo kugenzura no kubahiriza amabwiriza bikomeje. FDA ifashe iki cyemezo nyuma y'uko kuri uyu wa Gatandatu na bwo yari yafashe ikindi cyo guhagarika gutumiza mu mahanga alukoro yakorwagamo inzoga, ndetse no kuyikwiraza hirya no hino mu gihugu

Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda, FDA, kimaze gufunga inganda umunani zenga inzoga ndetse kinazambura uburenganzira bwo gukora.

Inganda zimaze gufungwa zirimo urwamenyekanye ku izina rya Ingufu Gin hamwe n’izindi zirimo NBG Ltd, Sky Drop Industries Ltd, Africana Buffalo Ltd, Nopa Company Ltd, Roots Investment Group Ltd, Rugali Agro-Processing Company na Zhonglu Industrial Liability Company Ltd.

FDA ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri iki Cyumweru, yasabye abaguze inzoga zikorwa n’izi nganda kuzikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo, itegeka ba nyir’izo nganda guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko kubikusanya no kubikura ku babiranguye.

Abakwirakwiza ibyo binyobwa bagomba kandi gusubiza ibicuruzwa byose bisigaye ndetse n’ibyakusanyijwe aho byakorewe.

Abakora ibyo binyobwa kandi bategetswe guha FDA raporo y’igikorwa cyo gukusanya ibyo binyobwa byose mu gihe kitarenze iminsi itatu (3) y’akazi uhereye kuri iki Cyumweru tariki 02 Kanama 2026 ubwo itangazo ryari rikimara gusohoka.

Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa by’inganda zafunzwe bategetswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora. FDA isaba kandi abanywa ibi binyobwa kubivaho.

FDA ivuga ko kutubahiriza aya mabwiriza bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga, ndetse ko Urutonde rw’izindi nganda zizafatirwa ingamba ruzatangazwa mu gihe gikwiye, uko ibikorwa byo kugenzura no kubahiriza amabwiriza bikomeje.

FDA ifashe iki cyemezo nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu na bwo yari yafashe ikindi cyo guhagarika gutumiza mu mahanga alukoro yakorwagamo inzoga, ndetse no kuyikwiraza hirya no hino mu gihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *