Urubyiruko rwasabwe kuba ku isonga mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Sangiza iyi nkuru

CP Vincent Sano yashimangiye ko urubyiruko rufite uruhare rukomeye mu gukumira ibi bibazo binyuze mu bukangurambaga, gutanga amakuru ku gihe no gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya abakora, bacuruza cyangwa bakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Yasabye kandi urubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro zirimo gukunda igihugu, kubahiriza amategeko no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubakururira mu ngeso mbi zibangiriza ubuzima n’ahazaza habo.
Ibi yabigarutseho mu Nteko Rusange y’urubyiruko rw’abakorerabushake yabereye mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Gasabo, aho yaganirije uru rubyiruko ari kumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Mu kiganiro cyatanzwe, hibanzwe ku ngaruka ziterwa no gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo kwangiza ubuzima bw’abazikoresha, guteza umutekano muke, kongera ibyaha no kubangamira ejo hazaza h’urubyiruko ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ku ruhande rwe, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yagaragaje ko ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi, Polisi n’urubyiruko ari ingenzi mu kubaka umuryango utekanye kandi udatezwa imbere n’ibiyobyabwenge. Yasabye abakorerabushake gukomeza kuba intangarugero mu midugudu batuyemo no gukangurira bagenzi babo kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kurushaho kubongerera ubumenyi ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu gukumira ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bibangamira ituze rusange.

About the Author

Ikirezi Media Avatar

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *