JIBU LTD yatangije icyumweru cyahariwe kwegera abakiriya mu turere dutandukanye tw’igihugu, hagamijwe kumva ibitekerezo byabo, kumenya imbogamizi bahura na zo no kunoza serivisi bahabwa ku mitangi ya serivisi.

Iki gikorwa cyatangiye ku wa 5 Ukwakira kikazasozwa ku wa 9 Ukwakira 2026, kiri mu rwego rw’ingamba za JIBU LTD zo kurushaho kwegera abakiriya no kubaka umubano ushingiye ku bwizerane, kwakira neza ababagana no guha agaciro ibitekerezo byabo.
Muri iki cyumweru, abahagarariye JIBU LTD barasura abakiriya mu turere dutandukanye, baganira na bo ku mikorere ya serivisi, ibibazo bahura na byo ndetse n’ibyifuzo byabafasha kurushaho kubona serivisi ziboneye.
Ubuyobozi bwa JIBU LTD bushimangira ko kumva umukiriya no kwakira ibitekerezo bye ari imwe mu nzira zifasha kunoza imitangire ya serivisi no kongera ibyishimo by’abazigana.

Abatanga serivisi barasabwa kwakira neza ababagana
Mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi, ubuyobozi bwa JIBU LTD burahamagarira abatanga serivisi zitandukanye kwakira neza abakiriya, kubatega amatwi no kubaha serivisi ziboneye, zibahesha icyizere kandi zijyanye n’ibyo bakeneye.
Ubuyobozi bushimangira ko intego ari ugushyira umuturage ku isonga, hagamijwe kumufasha kubona serivisi nziza zimufasha kugira ubuzima buzira umuze.
Iki gikorwa kandi gitanga umwanya wo kurushaho gusobanurira abakiriya akamaro ko gutanga ibitekerezo byubaka, kugira ngo bifashe kunoza serivisi no gukomeza guteza imbere umuco wo kwita ku mukiriya.

JIBU LTD ikomeje gushyira umukiriya ku isonga
Binyuze muri iki cyumweru cyahariwe kwegera abakiriya, JIBU LTD igaragaza umuhate wo gukomeza kunoza serivisi, gukorana bya hafi n’abazigana no kubaka umubano urambye n’abakiriya bayo.
Ubutumwa nyamukuru ni uko kwakira neza umukiriya, kumutega amatwi no kumuha serivisi nziza ari inshingano ihuriweho n’abatanga serivisi bose, kandi ko kwita ku muturage ari intambwe ikomeye mu guteza imbere imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze.
YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES




