Manchester City yatsinze Manchester United igitego 1-0

Sangiza iyi nkuru

Manchester City yatsinze igitego 1-0 Manchester United mu mukino wahuzaga izi kipe zombi. wabereye kuri sitade Old Trafford kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri, ibikesha igitego cya Erling Haaland cyemejwe na VAR, nubwo yari isigaye ikina n’abakinnyi 10 kuva mu gice cya mbere.

Uyu mukino w’umunsi wa kane w’ irushanwa ryo mubwongereza (Premier League) watangiye amakipe yombi asatirana cyane, ariko Manchester City igaragaza ubushake bwo kugenzura umukino. Manchester United na yo yaje kubona amahirwe arimo kufura ya Marcus Rashford yakubise igiti cy’izamu.

Ku munota wa 23, Manchester City yasigaye ikina n’abakinnyi 10 nyuma y’uko Phil Foden ahawe ikarita itukura azira gukorera ikosa Bruno Fernandes. mugihe yarimaze kubona ikarita itukura Manchester City yakomeje gukina ituje, Manchester United yihariraga umupira ariko ikabura uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe yabonaga. Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa k’ ubusa.

Manchester United yatangiye igice cya kabiri isatira cyane. Kobbie Mainoo yagerageje gutera ishoti rikomeye ryo hanze y’urubuga rw’amahina rikubita igiti cy’izamu, mbere y’uko Bruno Fernandes na we yateye ishoti rikomeyecyane ryari ryabazwe mo igitego ariko rigakurwamo n’umuzamu Gianluigi Donnarumma.

Ahagana Ku munota wa 60, Josko Gvardiol yagerageje gutanga umupira mu rubuga rw’amahina, ashakisha Erling Haaland uza kubyara igitego ariko umusifuzi wo hagati Michael Oliver yabanje kucyanga kubera ko byakekwaga ko Haaland yaba yaraririye.

Ibi byatumbye hafatwa ikemezo cyo gukoresha ikoranabuhanga rya VAR, bigaragara ko Patrick Dorgu wa Manchester United yari yatumye Haaland atararira igihe umupira watangwaga. Hanasuzumwe niba Enzo Fernandez wari uri mu mwanya wo kurarira yagize uruhare mu gutanga  umupira, ariko amashusho agaragaza ko atigeze awukoraho cyangwa ngo agire uwo abangamira. Umusifuzi yahise ahindura icyemezo cye, yemeza igitego cya Haaland maze Manchester City iyobora umukino n’ igitego 1-0.

Mugihe igitego cyari kimaze kwemezwa Manchester City yagerageje gusatira ishaka kongera ikinyuranyo ki ibitego ariko biranga ubwo Enzo Fernandez yageze hafi y’ izamu ariko ishoti rye rikomeye rigakurwamo n’umuzamu Lammens mbere yu uko rikubita igiti cy’izamu.

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim yaje gukora impinduka yinjiza Benjamin Šeško mu rwego rwo kongera imbaraga mu busatirizi. ahagana mu minota ya nyuma, Šeško yagerageje ishoti rikomeye ryerekeza mu izamu, ariko Ruben Dias arihindura rivamo koruneri itagize icyo itanga.

Ikipe ya Manchester United yamaze iminota irenga 65 ikina irusha umubare w’ abakinnyi Manchester City,inanirwa kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Umukino warangiye City yegukanye intsinzi y’igitego 1-0 Manchester City ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 12, mu gihe Manchester United yagumye ku mwanya wa 13 n’amanota arindwi.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *