
Mimi Mehfira, umugore w’umuhanzi Ngabo Madard Jobert wamamaye nka Meddy, yagaragaje urukundo rwinshi afitiye umugabo we ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko mu butumwa bwuje imitoma, amasengesho n’amagambo agaragaza ko amufata nk’umugabo udasanzwe mu buzima bwe.
Ni ubutumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, aho yasangije abamukurikira urukundo afitiye Meddy, anashimira Imana yamuhaye umugisha wo kubana na we. Ubu butumwa bwahise bukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi mu bafana b’uyu muryango ndetse n’abakunzi b’umuziki wa Meddy babwifurije ibyiza banamusabira gukomeza kugira urugo rwiza.
M’ ubutumwa Mimi Mehfira yatangaje yavuze ko amagambo gusa adahagije kugira ngo asobanure uwo umugabowe Meddy ari we kuri we, agaragaza ko yamubereye umugabo mwiza, yshawe n’ Imana akamubera inshuti ndetse n’umufatanyabikorwa mu rugendo rw’ubuzima.
Yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko ku mugabo wanjye, umwami wanjye. Ntabwo nakwandikaho igitabo cyose mukundwa, reka mvuge muri make. Imana yarakoze cyane kubw’ubuzima bwawe no kumpa umugisha wo kukugira. Mpora nshimira Imana buri munsi kuba yarahisemo ko urugendo rw’ubuzima bwanjye ndubanamo nawe.”
Yakomeje amusabira imigisha myinshi asaba Imana gukomeza kumwongerera ubwenge, kumuyobora no gukomeza kumukoresha mu murimo wayo. Yagize ati: “Imana ikomeze ikwagure mu bwenge, iyobore intambwe zawe kandi ikomeze igukoreshe mu bwami bwayo. Dutewe ishema nawe.”
Mimi Mu gusoza ubutumwa bwe, yavuze amagambo akomeye yagaragaje uburemere bw’urukundo afitiye Meddy, agira ati: “Ibihe byose azahora ari wowe, ubuziraherezo mutima, nta wamusimbura.”
Aya magambo yazamuye amarangamutima ya benshi, aho abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye kubona urukundo rukomeje kuranga uru rugo. Hari abavuze ko Mimi na Meddy bakomeje kubera icyitegererezo abashakanye, cyane cyane kubera uburyo badahwema gushyigikirana no kugaragaza urukundo rwabo m’ uruhame.
Meddy n’ umugorewe Mimi Mehfira bashyingiranywe mu mwaka wa 2021 ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyuma y’ubukwe bwabo, bakomeje kubaka urugo rushingiye ku kwizera. Ababombi bakunda kugaragaza kenshi ko gushyira Imana imbere ari imwe mu nkingi z’ubuzima bwabo.
Mu 2022, urugo rwabo rwagize ibyishimo byo kwakira imfura yabo y’umukobwa, ibintu byarushijeho gukomeza umubano wabo nk’umuryango. Kuva icyo gihe, bombi bakunze gusangiza abakunzi babo amafoto n’ubutumwa bugaragaza ibyishimo byo kubaka umuryango no kurera umwana wabo.
Umuhanzi nyarwanda Meddy, yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo “Slowly”, “Sibyo”, “Holy Spirit”, “Queen of Sheba”, “Carolina” na “Ntawamusimbura”, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda no hanze yarwo. Mu myaka yashize yafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, asobanura ko ari umuhamagaro yumvise wo gukorera Imana binyuze mu mpano ye afite.
Nubwo atakigaragara cyane mu bitaramo no mu bikorwa bya muzika nk’uko byari bimeze mbere, Meddy akomeje gukurikirwa n’abakunzi ndetse n’ abakunda umuziki nyarwanda.

Abahanzi bagiye batandukanye byagaragaje ibyishimo bidasanzwe kuntambwe uyumuhanzi nyarwanda akomeje gutera muri ubu buzima banamwifuriza kuramba n’ubutumwa bwinshi bw’abafana, inshuti ndetse n’abandi bamwifurije ubuzima bwiza, no gukomeza gutsinda mu rugendo rw’ubuzima bwe. Benshi banashimye uburyo we n’umugore we bakomeje kubaka urugo rugaragaramo urukundo, kubahana no gushyigikirana.
Ubutumwa bwa Mimi Mehfira bwongeye kwerekana ko urukundo rwabo rukomeje gukomera uko imyaka igenda ishira. Amagambo ye yuje ishimwe, isengesho n’imitoma yagaragaje ko Meddy afite umwanya wihariye mu buzima bwe, ndetse ko amufata nk’impano yahawe na Nyagasani.
Meddy yizihiza isabukuru y’amavuko, abakunzi be bakomeje kumwifuriza gukomeza kugira ubuzima buzira umuze, umugisha m’ umuryango we no gukomeza kugira uruhare mu kubaka no gushimangira ubutumwa bwiza binyuze mu muziki n’ubuhamya bwe.
YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI




