Kayonza : Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amakoperative wizihirijwe mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, aho abanyamuryango b’amakoperative atandukanye bagaragaje uburyo koperative zabahinduriye imibereho, ariko banagaragaza n’imbogamizi zikiri inzitizi mu iterambere ryazo.

Muri uwo muhango, Kanziga Marie Dative, umunyamuryango wa koperative y’abahinzi b’umuceri mu Murenge wa Murundi, yatanze ubuhamya butangaje ku buzima yabayemo mbere yo kwinjira muri koperative. Yavuze ko mu 2004, atarajya muri koperative, yabaga mu nzu itari myiza, yitwa “fande,” yasakaga ibyatsi kandi ihuriweho n’aho gukubura hanze. Mu gihe cy’izuba, umukungugu wateraga ibibazo by’amavunja, naho mu gihe cy’imvura, inzu ikoreshwaga n’itadowa n’ibicenyeri byari rugabire.

Ati “Ntarajya muri koperative 2004 nari munzu yitwa fande, izi nzira urazizi. Hejuru byari ibyatsi, gukubura hanze no mu nzu hose byari kimwe. Mu gihe cy’izuba umukungugu, inda n’amavunja byaratongoraga kuri njye no ku bo tubana.” Yakomeje avuga ko ubu, nyuma yo kwinjira muri koperative, imibereho ye yahindutse cyane, kuko ubu bagira icyo bafata bakabigurisha, kandi bakarya umuceri buri munsi, aho kera bawuryaga gusa mu minsi mikuru nka Noheri.

Nubwo hari iterambere rigaragara, Kanziga yavuze ko hakiri imbogamizi zikomeye, cyane cyane ku byerekeye ubuyobozi bw’amakoperative. Yagize ati “Nka koperative yacu, byarangiye abayiyoboraga banyereza amafaranga, bigatuma twisanga mu gihombo. Nubwo baje gutabwa muri yombi, ariko byatugizeho ingaruka zikomeye, bidindiza iterambere rya koperative.”

Naho Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe, mu ijambo rye yijeje abaturage ko hazakomeza kubaho ubufatanye mu gukemura ibibazo bihangayikishije abanyamuryango b’amakoperative. Yagize ati “Nubwo amakoperative yateye imbere mu buryo bugaragara, haracyari ibibazo byo kutitabwaho no kubikemura, kutabona amasoko ahagije, ibiza, inyereza ry’imitungo n’imiyoborere mibi igaragara mu makoperative. Ibyo bibazo bizakomeza gushakirwa umuti, hafatirwa ingamba zishingiye ku bufatanye bw’inzego za Leta, imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse n’abanyamuryango b’amakoperative ubwabo.”


Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa amakoperative yanditse agera ku 7,115, akaba akorana n’abanyamuryango barenga miliyoni 6 n’igice.




YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES



