Muhanga: Ikirombe cyahitanye umugabo wari wagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Nirora Kizito yapfuye nyuma yo kugwirwa n’ikirombe yari yagiye gucukamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Ngaru, mu Murenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga.

Amakuru y’iyi mpanuka yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo abagabo babiri bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe. Muri abo bagabo, umwe ni we wagwiriwe n’ikirombe ahita apfa.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude, yavuze ko ikirombe cyagwiriye Nirora Kizito cyari cyarafunzwe kandi kitemerewe gukorerwamo.

Ati: “Abantu bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, hanyuma uwitwa Nirora Kizito ikirombe kiramugwira ahita apfa.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, abasaba gutegereza ko ibirombe byafunzwe byongera gufungurwa kugira ngo babone akazi kaboneye.

Ati: “Inama tugira abaturage ni ukwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe. Ahubwo bakwiye gutegereza ibirombe bikazafungurwa, ubundi bakazahabwa akazi.”

Mu Murenge wa Nyarusange no mu bice bimwe by’Akarere ka Muhanga, hakunze kumvikana impanuka zituruka ku birombe bigwira abantu baba bagiye kubicukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba hari ibirombe byafunzwe kandi bitagikorerwamo byatumye bamwe babura akazi, bigatuma bajya gushaka amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nubwo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *