
Rayon Sports yongeye kwandika amateka muri ruhago y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo gutsinda Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1, ikegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026.
Ni intsinzi ikomeye ku ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abakunzi bayo, kuko Gikundiro yongeye kwisanga ku mwanya wa mbere muri iri rushanwa nyuma y’imyaka myinshi. Iki gikombe kandi cyongeye kwibutsa abakunzi ba Rayon Sports amateka akomeye y’iyi kipe mu marushanwa yo mu karere.
Abakinnyi bayo bakinnye bafite intego yo gusiga izina ry’ikipe ku mateka ya CECAFA Kagame Cup, mu gihe Gor Mahia yari yaje nayo ishaka kwigarurira iki gikombe.
Umukino waranzwe n’ubwitange n’imbaraga
Kuva ku munota wa mbere ukagera kuwanyuma
Rayon Sports yakomeje gukoresha imbaraga mu kibuga hagati, ishaka kugumana umupira no kuwukoresha mu gusatira izamu rya Gor Mahia.Gor Mahia nayo ntiyari yaje kureba gusa. Ikipe yo muri Kenya yakomeje gusatira ndetse ishyira igitutu kuri ba myugariro bikipe ya Rayon Sports.Rayon Sports yongeye kwandika amateka muri ruhago y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo gutsinda Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1, ikegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026.
Ni intsinzi ikomeye ku ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abakunzi bayo, kuko Gikundiro yongeye kwisanga ku mwanya wa mbere muri iri rushanwa nyuma y’imyaka myinshi. Iki gikombe kandi cyongeye kwibutsa abakunzi ba Rayon Sports amateka akomeye y’iyi kipe mu marushanwa yo mu karere.
Abakinnyi bayo bakinnye bafite intego yo gusiga izina ry’ikipe ku mateka ya CECAFA Kagame Cup, mu gihe Gor Mahia yari yaje nayo ishaka kwigarurira iki gikombe.
Umukino waranzwe n’ubwitange n’imbaraga
Kuva ku munota wa mbere ukagera kuwanyuma
Rayon Sports yakomeje gukoresha imbaraga mu kibuga hagati, ishaka kugumana umupira no kuwukoresha mu gusatira izamu rya Gor Mahia.Gor Mahia nayo ntiyari yaje kureba gusa. Ikipe yo muri Kenya yakomeje gusatira ndetse ishyira igitutu kuri ba myugariro bikipe ya Rayon Sports.
Rayon Sports ariko yakomeje kwihangana no gukoresha neza amahirwe yabonaga. Gikundiro yaje kubona uburyo bwo gufungura amazamu, bituma umukino urushaho kuba mwiza.
Nyuma yo gutsinda igitego cya mbere, Rayon Sports yakomeje kurinda neza izamu ryayo ndetse nogukomeza gusatira ikipe ya Gor Mahia.
Nubwo Rayon Sports yari imaze gufungura amazamu, Gor Mahia ntiyacitse intege. Ikipe yo muri Kenya yakomeje gushaka uko yagaruka mu mukino, maze iza kubona amahirwe iyabyaza umusaruro izagutsinda igitego kimwe cyatumye ibintu byongera kuba bibi ku mpande zombi.
Kumpandezombi abakinnyi bakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ubonako bashaka igitego cyakabiri ibi byatumye umukino kurushaho gukomera ndetse ubonako buriruhande rushaka kwirinda ikosa ryatuma rutsindwa.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, abakinnyi bakomeje gukurikiza amabwiriza bahawe n’abatoza.
Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyahinduye isura y’umukino abakinnyi bi Ikipe ya Rayon Sports bongeye kugira icyizere, mu gihe Gor Mahia yahise itangira gushaka uburyo bwo kongera kunganya.
Iminota yakurikiyeho yaranzwe n’igitutu gikomeye. Gor Mahia yagerageje kwishyura, ariko Rayon Sports ikomeze kurinda izamuryayo
Rayon Sports yakomeje kwihangana kugeza igihe umusifuzi yasifuye ko umukino urangiye. Icyo gihe ni bwo ibyishimo byahise bitangira ku bakinnyi, abatoza bikabanumwihariko kubakunzi ba Rayon Sports

Umukino wajekurangira
Rayon Sports yegukanye irushanwa ryigikombe CECAFA Kagame Cup 2026 itsinze Gor Mahia ibitego 2-1.
Igikombe cyongeye kugaruka mu maboko yiyi ekipe
Rayon Sports yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 1998, ubwo ryaberaga muri Zanzibar. Icyo gihe ikipe yari iri mu bihe byiza kandi yari yarashoboye kwigaragaza mu ruhando rwa ruhago yo mu karere.
Kuva icyo gihe, Rayon Sports yakomeje kugira uruhare mu marushanwa atandukanye yo mu karere, ariko igikombe cya CECAFA Kagame Cup nticyongeye kujya mu maboko yayo kugeza kuri iyi ntsinzi yo mu 2026.
CECAFA Kagame Cup ni rimwe mu marushanwa afite amateka akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba. Kuba Rayon Sports yatsinze Gor Mahia, imwe mu makipe akomeye yo muri Kenya, byongerera agaciro kiyi ntsinzi.
Gor Mahia ni ikipe ifite amateka akomeye mumupira wamaguru doreko kumukino ubanziriza irushanwa yariyatsinze APR FC ibitego 5 – 0





