RCA :yitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative

Sangiza iyi nkuru

Ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA) kiritegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative, uzaba ku wa 25 Nzeri 2026, mu Karere ka Kayonza.

Uyu munsi uzizihizwa mu gihe amakoperative akomeje kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage, aho benshi mu Rwanda bamaze kwibumbira hamwe bagamije guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu no kwihaza mu bukungu.

Mu Rwanda, amakoperative afasha abaturage guhuriza hamwe imbaraga n’ubushobozi, bakabona uburyo bwo gukora ibikorwa by’iterambere, kubona serivisi z’imari no guteza imbere imibereho yabo. Ibi kandi bigira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu no mu kugera ku ntego z’iterambere zashyizweho.

Uyu munsi mpuzamahanga w’amakoperative uzizihizwa hifashishijwe insanganyamatsiko igira iti: “Koperative, umuyoboro w’amahoro ku isi.”

Iyi nsanganyamatsiko igaragaza uruhare amakoperative ashobora kugira mu guteza imbere ubumwe, ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’abaturage, cyane cyane binyuze mu bikorwa bibahuza kandi bigamije inyungu rusange.

Kwizihiza uyu munsi kandi bizaba umwanya wo kurebera hamwe uruhare rw’amakoperative mu guteza imbere abaturage, guhanga imirimo, guteza imbere ubucuruzi no gufasha abanyamuryango kwihaza mu bukungu.

Biteganyijwe ko abitabiriye ibi bikorwa bazasangira ubunararibonye, bagaragaze ibikorwa by’amakoperative ndetse banaganire ku buryo yakomeza kugira uruhare mu iterambere rirambye ry’igihugu.

YANDITSWE NA UZABAKIRIHO CHARLES

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *