Reka kunywa icyuma, ahubwo terura icyuma Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire yasabye urubyiruko guhitamo siporo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 5 tariki 18 Nzeri Mu rwego rwo gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira umuze, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, abinyujije kurukutarwe rwa X yatanze ubutumwa busaba urubyiruko rw’ igihugu guhitamo siporo aho kwishora mu biyobyabwenge.

Yagize ati “Waramutse Rwanda cyane cyane urubyiruko Ubutumwa bw’umunsi: Reka kunywa icyuma ahubwo terura icyuma Ubaka umubiri n’ubwonko bwawe ubiha ibigufasha gukora no gutekereza neza kandi ntakiruta siporo kuri iyo ngingo.

Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire yagaragaje ko gukora siporo atari ukubaka imitsi gusa, ahubwo ari uburyo bwo kubaka ubwonko, siporo ifasha kongera imbaraga z’ umubiri no gufasha umuntu gutekereza neza. Yavuze ko siporo ari imwe mu nkingi z’ingenzi zituma umuntu agira ubuzima bwiza, akagira icyizere ndetse akabasha kugera ku ntego ze.

Muri ubu butumwa yakomeje abwira urubyiruko ko urugero yatangiriyeho mugukora siporo zijyanye no guterura icyuma atarirwo akiriho. Yagize ati “Gira intego yo gutera intambwe irushijeho mubyo ukora byose

Nanjye nagerageje kuva kuri 12kgs njya kuri 14kgs uko byangendekeye nzabibara ubutaha ariko ntagucika intege.

Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire yakomeje agaragaza ko iterambere rigenda riza buhoro buhoro iyo umuntu akomeza gukora imyitozo no kudacika intege. Yashimangiye ko gutsinda bitagerwaho mu munsi umwe, ahubwo bisaba kwihangana, gukomeza gukora no kugira intego.

Yakomeje asaba urubyiruko guhitamo ubuzima bwo kwiyitaho, rukora siporo n’imyitozo ngororamubiri, rukirinda ibiyobyabwenge birimo ibyo bamwe bita “icyuma” n’ibindi byose byangiza ubuzima n’ahazaza hwarwo. Yibukije urubyiruko ko ubuzima bwiza ari ishingiro ry’iterambere ry’umuntu ndetse n’iry’igihugu.

Ubu butumwa buje mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no guteza imbere siporo nk’igikoresho cyubaka ubuzima, ubumwe n’iterambere ry’urubyiruko. Abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gushishikariza urubyiruko gukoresha impano zarwo, gukora siporo no kugira indangagaciro zibafasha kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.

Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire yasabye urubyiruko kugira intego yo gutera intambwe nshya buri munsi, kwiyizera no kudacika intege. Yibukije urubyiruko kugira amahitamo meza y’uyu munsi ari yo yubaka ejo hazaza heza, asaba buri wese guhitamo siporo, ubuzima buzira umuze n’iterambere aho guhitamo ibiyobyabwenge.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *