Umukinnyi wa Rayon Sports Muhoza Daniel arikwifuzwa na Rijeka yo muri Croatia, kumugabane w’ Iburayi.

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu w’Umunyarwanda ukinira Ikipe ya Rayon Sports, Muhoza Daniel, ari mu bakinnyi bakomeje gushakishwa n’amakipe yo hanze, nyuma y’uko amakuru agaragaza ko ari kwifuzwa na HNK Rijeka, yo kumugabane w’ Iburayi imwe mu makipe akomeye akina mu Cyiciro cya Mbere muri Croatia.

Muhoza Daniel ukina anyuze ku mpande, amaze igihe kingana n’ umwaka muri Rayon Sports mbere y’ uko ajya muri Rayon Sports yari avuye muri Etoile de l’Est, byamusabye igihe gito kugirango yigarurire imitima y’abafana kubera ubuhanga n’umusaruro akomeje kugaragaza mu kibuga.

Amakuru yagiye hanze ku wa 8 Nzeri avuga ko Rijeka yo muri Croatia yifuza ko Muhoza Daniel ajya gukora igeragezwa mbere yo kumusinyisha amasezerano. Mu gihe yatsinda iri geragezwa, iyi kipe igahita imusinyisha amafaranga arenga miliyoni 500 Frw z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo iri kwemera ko Muhoza Daniel usanzwe uyikinira yajya kubanza gukoreshwa igeragezwa mbere yo gusinyishwa nk’ umukinnyi wayo. ubuyobozi buravuga ko uwifuza umukinnyi agomba kubanza kumugaragariza icyizere binyuze mu masezerano y’ubugure.

Muhoza Daniel yinjiye muri Rayon Sports nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino ari muri Etoile de l’Est, yagize uruhare rukomeye mu kuyifasha kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Amaze kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bizewe n’umutoza wa Rayon Sports Francis Christian Haringingo, bivugwa ko yatangiye no gutekereza uko yamugira umwe mu bakinnyi bahoraho mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, bitewe n’umusaruro akomeje kugaragaza muri iyi ekipe.

YANDITSWE NA HAKIZIMANA ZAWADI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *